Akarasisi k'imodoka, aba-acrobats… Udushya twaranze kwamamaza Perezida Kagame i Rugende (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo, bahize kuzatora 100% umukandida uhagarariye Ishyaka rya bo mu matora y'Umukuru w'Igihugu azaba muri uku kwezi ari we Perezida Paul Kagame.

Ni mu muhango wo ku mwamamaza wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 aho Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo Umjyi wa Kigali bahuriye Rugende Park.

Uyu muhango wabanjirijwe n'akarasisi k'imodoka zavuye ku Biro by'Umurenge wa Rusororo kugera Rugende aho igikorwa nyirizina cyabereye, Abitabiriye kandi basusurukijwe n'aba-acrobats mu dukoryo twinshi cyane.

Kazayire Venancie, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi yavuze ko hari impamvu nyinshi zituma Perezida Kagame yongera gutorwa kuko yahagaritse Jenoside, acyura impunzi n'ibindi.

Ati 'Yahagaritse Jenoside, agarura impunzi zari zarahunze igihugu yongera kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, yagaruye inka mu Rwanda aho yagabiye abaturarwanda inka muri gahunda ya girinka'.

'Ibikorwa bya Kagame birivugira kwivuriza hafi kuri Mutuel ndetse na Poste de Sante n'abajyanama b'ubuzima. Yabashije kuzana uburezi budaheza, ateza imbere ikoranabuhanga mbese yaduhaye Isi mu biganza'

Isimbi Hycenthe we yagize ati'Paul Kagame yaciye nyakatsi bigera aho yubatse imidugudu mu tugari twa Kinyana na Gasagara uburezi kuri bose aho buri kagari muri Rusororo gafite ikigo cy'ishuri.'

Rugamba Egide, Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rusororo, yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira uwabibagejejeho.

Ati 'Uyu munsi turi mubyishimo byo kwishimira ibyo twagezeho kandi dufite aho tugana, tugomba kwishimira ibyo twagezeho dushyigikira uwabitugejejeho Kagame Paul'.

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo bakaba biyemeje ko mu matora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azaba tariki ya 15 Nyakanga 2024 bagomba kuzatora Perezida Kagame 100%.

Imodoka zabanje mu karasisi
Biyemeje kuzatora Perezida Kagame 100%
Byari ibyishimo bikomeye
Aba-acrobats bigaragaje
Kilongozi yasinye imyaka 2 muri Police FC
Chairman wa FPR mu Murenge wa Rusororo, Rugamba Egide yavuze ko bagomba kwishimira ibyagezweho bashyigikira Perezida Kagame



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/akarasisi-k-imodoka-aba-acrobats-udushya-twaranze-kwamamaza-perezida-kagame-i-rugende-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)