Mbabazi kimwe n'abandi Banyarwanda baba mu mahanga yatoye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga mu 2024.
Muri Nouvelle-Zélande Site y'itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland.
Nyuma yo gutora ari uwa mbere, Mbabazi yagaragaje ko yashimishijwe n'aka gahigo yaciye.
Ati 'Ni igitondo cyiza kirimo akazuba muri Nouvelle-Zélande ariko sinabasha kubasobanurira neza uko niyumva, Mana yanjye ndi kwiyumva neza ku bwo kuba umuntu wa mbere utoye mu matora yo mu Rwanda y'Umukuru w'Igihugu n'Abadepite.'
Yakomeje avuga ko 'Impamvu nishimye ni uko nziko ijwi ryanjye rizagera kure mu bijyanye n'iterambere ry'Igihugu cyanjye. Icyo navuga ubu ni uko igihugu cyacu cyakoze byinshi byiza, iterambere ryinshi, ibitaro byubakwa hirya no hino, stade iherutse kubakwa na Ambasade zifungurwa hirya no hino ku Isi.'
Mbabazi yagaragaje ko hari ibyo yifuza ku muntu uzatorerwa kuyobora u Rwanda.
Ati 'Ku muyobozi wacu uzatorwa ndizera ko uzakomeza guteza igihugu cyacu imbere ku bw'abaturage bacu, igihugu cyacu, aho abantu bato bazahabwa amahirwe yo gutanga umusanzu mu gihugu cyabo.'
Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y'itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.
Biteganyijwe ko nyuma y'Abanyarwanda baba mu mahanga, tariki 15 Nyakanga mu 2024, hazatora Abanyarwanda baba imbere mu gihugu.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-w-umunyarwanda-wabimburiye-abandi-gutora