Akari ku mutima wa Rucagu Boniface wahanaguweho igisebo yari amaranye imyaka 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 1993 ikinyamakuru Kangura cyari icya Ngeze Hassan wari umuhezanguni wamunzwe n'ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, muri No 46/93 yacyo hasohotsemo inyandiko ifite umutwe ugira uti 'Depite Rucagu yaratwandikiye.'

Iyi nyandiko ituka Abatutsi n'inkotanyi yakunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza uko Rucagu Boniface bazi mu buyobozi nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa yanditse iyo baruwa.

Gusa mu minsi ishize Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yasomeye mu ruhame ibaruwa ifunguye Rucagu yanditse abeshyuza iyo nyandiko ya Kangura.

Ibaruwa ya Rucagu nditswe ku wa 21 Nyakanga, 1993 igenewe abasomyi ba Kangura, yari ikurikiye ikirego Depite Rucagu yari yarashyikirije ubutabera.

Hari aho Rugagu yanditse ati 'Ari mu baturage navutsemo, narerewemo, ntuyemo, ari mu baturage nategetse mu mpande zose z'igihugu ari mu baturage bose ba Ruhengeri bantora, sinigeze mvangura amoko n'uturere. Na none kandi ntabwo nasebya Inkotanyi kandi zarankoreye igikorwa zitigeze zikorera abandi. Icyo gikorwa ni uko zansubije imodoka nagenderagamo ubu nkaba nyifite. Ni nde wundi wakorewe bene icyo gikorwa? Nahera he nsebya Inkotanyi?'

Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024, umukambwe Rucagu Boniface abinyujije kuri konti ye ya X yashimiye Minisitiri Bizimana wakoze ubushakashatsi kugeza ubwo amuhanaguyeho igisebo.

Yagize ati 'Mpagurukijwe no gushimira Bwana Ministri w'Ubumwe bw'Anyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène kuba yarafashe umwanya wo kunkoraho ubushakashatsi kugira ngo amenye ukuri ku byahoraga bimvugwaho muri iyi myaka 30 ishize none akaba ankuyeho igisebo kuko yatahuye ukuri.'

Rucagu Boniface ahamya ko yatangiye kwitabira inama za L'UNAR za mbere mu 1959 ubwo yari afite imyaka 11, ndetse mu 1963 ahita yinjira mu butegetsi bwa Kayibanda Grégoire.

Mu 1973 ubwo Juvénal Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa Kayibanda, Rucagu yari Sous-préfet wa Ruhengeri, nyuma aza kuba umudepite.

Yavuze ko muri icyo gihe cyose yabaye mu butegetsi atariye izo ngama yakoreye kuko abaziriye zabakuye amenyo abandi zikabahitana.

Rucagu Boniface yatangaje ko yishimiye kuba Minisitiri Bizimana yashyize ukuri ahagaragara kugakuraho igisebo yasizwe mu myaka 30 ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akari-ku-mutima-wa-rucagu-boniface-wahanaguweho-igisebo-yari-amaranye-imyaka-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)