Alain Numa, Tom Close na Mutesi Jolly mu bag... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko amatora akomatanije ay'Abadepite n'Umukuru w'Igihugu atangiye ku wa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari hanze no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.

Ku isaha ya saa Yine zo ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y'amatora yatangaje icyerekezo cy'ibyavuye mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Aho ibyavuye mu matora ku kigereranyo cya angana na 78.94% by'amajwi yose yari amaze kubarurwa, Perezida Kagame yari afite 99.5% anga n'amajwi Miliyoni 7,099,810 mu gihe abo bari bahatanye uteranije amajwi yabo bose atagera ku bihumbi 61.

Benshi mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi n'inshuti zawo bagaragaje ibyishimo bikomeye, bashima Imana yongeye gutuma bakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.

Rev Pastor Alain Numa yagize ati'Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Nkurase amashimwe Afande. Uwiteka akomezanye namwe intambwe zose muzatera tuzaziterane nawe, imigisha myinshi.'

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Muyombo Thomas [Tom Close] uri no mu bahanzi baheruka kugabirwa na Perezida Kagame.

Yagaragaje ko ari ibyishimo by'igisagirane kuba abanyarwanda batoye neza.

Ati'Intsinzi bana b'u Rwanda, intsinzi, njye ndayireba, intsinzi mu bice byose, intsinzi.Mwese muri imfura, mwakoze gutora neza.'

Abantu benshi mu ngeri zitandukanye bakaba bakomeje kurata amashimwe Perezida Kagame bishingiye ku cyerecyezo cyatanzwe na Komisiyo y'amatora cyerekana ko yatsinze.

Nyampinga w'u Rwanda 2016 ari muri abo, na we aho yagaragaje ko abanyarwanda bihitiyemo ubabereye kandi bitari ibya 2024 gusa ahubwo by'iteka kandi agaragaza ko gutora Perezida Kagame bisobanuye ko ahazaza h'u Rwanda harinzwe.

Ku wa 27 Nyakanga 2024 nibwo hazatangazwa bidasubirwaho ibyavuye mu matora akomatanije ay'Abadepite nay'Umukuru w'Igihugu.

Abanyarwanda bakomeje kugaragaza ko bishimiye intsinzi ya Perezida Kagame Mutesi Jolly yagaragaje ko guhitamo abanyarwanda bahisemo by'iteka Perezida Kagame kandi ari amahitamo aboneye Tom Close yashimiye buri umwe wagize uruhare mu ntsinzi ya Perezida Kagame ku bwo gutora nezaAlain Numa uri mu basirikare babohoye igihugu cy'u Rwanda yifurije imigisha ituruka ku Mana Perezida Kagame Â 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144993/alain-numa-tom-close-na-mutesi-jolly-mu-bagaragaje-ibyishimo-ku-bwintsinzi-ya-perezida-kag-144993.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)