Amafoto – Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports yatangiye kwitegura umwaka w'imikino wa 2024/25 yitabiriwe n'abakinnyi 20 bagaragayemo batandatu bashya batarimo Omborenga Fitina wari utegerejwe na benshi.

Iyi myitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 mu Nzove iyoborwa n'Umutoza Rwaka Claude usanzwe utoza Ikipe y'Abagore.

Abakinnyi bashya bakoze imyitozo barimo Rukundo Abdul Rahman, Niyonzima Olivier 'Seif', umunyezamu Ndikuriyo Patient, Ndayishimiye Richard, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' ndetse na Ishimwe Fiston wahoze muri AS Kigali utarasinya amasezerano.

Abasanzwe bakoze barangajwe imbere na Aruna Majaliwa, umunyezamu Khadim Ndiaye, Serumogo Ally, Iraguha Hadji, Iradukunda Pascal, Ganijuru Elie, Bugingo Hakim na Kanamugire Roger. Ni mu gihe abandi ari abana bato iyi kipe yazamuye.

Umukinnyi mushya Gikundiro yakuye mu Amagaju, Rukundo Abdul Rahman wishimiwe n'abafana yatangaje ko yisjimiye kuba mu ikipe ikomeye ndetse ko bazitwara neza uyu mwaka.

Ati 'Turashaka ko uyu mwaka dukora ikintu gikomeye kuko turi ikipe nziza. Rayon Sports ni ikipe ikomeye izwi muri Afurika rero turifuza kugera ku ntego yacu nkuru yo gutwara igikombe.'

Niyonzima Olivier 'Seif' wasubiye muri Murera yatangaje ko intego ari ukwegukana Igikombe cya Shampiyona nk'ibisanzwe.

Ati 'Nijeje abafana ba Rayon sports ko nzashyiramo imbaraga zanjye zose kugirango igire aho igera ari nako nanjye nifasha muri rusange kuzamura urwego rwanjye.'

Ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaza ko abakinnyi batabonetse barimo Omborenga Fitina, Muhire Kevin, Nsabimana Aimable na Rudasingwa Prince bazakorana n'abandi imyitozo guhera mu mpera z'iki cyumweru.

Gikundiro itarava ku isoko itangaza ko ikomeje kwiyubaka bityo abakunzi bayo bakomeza kwitega amasura mashya kuko yamaze kwemeza ko yasinyishije umunya Senegal Omar Gnign ukina yugarira. 

Nyuma yo kugira umwaka w'imikino mubi ushize, iyi kipe yahize kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize.

The post Amafoto â€" Abarimo Sefu, PaPlay na Madjaliwa batangiye imyitozo muri Rayon Sports yitegura kwakira myugariro Omar Gnign wo muri Senegal appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-abarimo-sefu-paplay-na-madjaliwa-batangiye-imyitozo-muri-rayon-sports-yitegura-kwakira-myugariro-omar-gnign-wo-muri-senegal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-abarimo-sefu-paplay-na-madjaliwa-batangiye-imyitozo-muri-rayon-sports-yitegura-kwakira-myugariro-omar-gnign-wo-muri-senegal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)