AMAFOTO – APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa mbere nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho igiye gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024.

Iyi kipe yari imaze iminsi itangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-2025 harimo n'imikino mpuzamahanga irimo CAF Champions League izakinwa guhera mu ntangiro za Nzeri.

APR FC yerekeje muri Tanzania igizwe n'abakinnyi basanzwe bayibarizwamo ndetse kandi hari n'andi masura mashya baherutse guha Amasezerano.

Muri abo bakinyi bashya ikipe yaraye itangaje Umunya â€" Ghana Richmond Lamptey, rutahizamu wo muri Mauritania Mamadou Sy n'umunya- Senegal Seidou Daouda.

Aba baje basanga ababdi bakinnyi binjiyw muri iyi kipe bakinaga hano imbere mu gihugu bayobowe na Mugiraneza Froduard wavuye muri Kiyovu SC, Byiringiro Gilbert wavuye muri Marines, Muzungu Olivier wakinaga muri Bugesera na Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports.

APR FC yerekeje muri Tanzaniya gukina CECAFA Kagame Cup izatangira ku munsi w'ejo wo kuwa Kabiri.

APR FC izakina kuri uyu wa Kabiri saa mbili z'ijoro na Singida Black Stars FC yo muri Tanzaniya bari mu itsinda rimwe.

The post AMAFOTO â€" APR FC irimo amasura mashya yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2024 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-irimo-amasura-mashya-yerekeje-muri-tanzania-gukina-cecafa-kagame-cup-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-irimo-amasura-mashya-yerekeje-muri-tanzania-gukina-cecafa-kagame-cup-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)