AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024 ryatangiye muri Tanzania, APR FC ihagarariye u Rwanda itangira neza.

Ikipe y'ingabo z'igihugu ya yatangiye neza iri rushanwa itsinda ikipe ya Singida Big Stars yo muri Tanzania igitego kimwe ku busa.

Ni igitego cyatsinzwe ku munota wa 22 gitsinzwe na rutahizamu Victor Mbaoma, ni igitego yatsinze nyuma y'umupira wari utewe neza na Niyibizi Ramadhan ugarurwa n'umunyezamu usanga Mbaoma ahagaze neza awutsinda bimworoheye.

Gutsinda uyu mukino kwa APR FC birayiha amahirwe yo kwitwara neza mu mikino iri imbere dore ko yatangiye itsinze ikipe yari mu rugo ya Singida Big Stars isanzwe ikina shampiyona ya Tanzania.

Mu yindi mikino yakinwe uyu munsi muri CECAFA Kagame Cup, Ali Wadhi Nyala yatsinze JSU 1-0 naho Costal Union  nayo yatsinze Dekedaha 1-0.

APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatanu aho bazakina na El Merreick yo mu gihugu cya Sudan yo yanganyije na SC Villa Ubusa ku busa. 

Abakinnyi ba APR FC bari babanjemo, Pavelh Ndzila, Gilbert Byiringiro, Clement Niyigena, Yunussu Nshimiyimana, Claude Niyomugabo, Taddeo Lwanga, Bosco Ruboneka, Ramadhan Niyibizi, Olivier Dushimimana, Gilbert Mugisha na Victor Mbaoma.

The post AMAFOTO â€" APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-yatangiye-neza-cecafa-kagame-cup-itsinda-singida-big-stars-yo-muri-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-yatangiye-neza-cecafa-kagame-cup-itsinda-singida-big-stars-yo-muri-tanzania

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)