Amahirwe ahishe mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, butangiye gukurura benshi mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Green Safari ifasha gutembereza ba mukerarugendo yabwiye IGIHE ko Abanyamahanga bakunda kureba uburyo Abanyarwanda ba kera basengaga ndetse n'uko basenga muri ibi bihe.

Ati "Iyo abanyamahanga baje, batubwira ahantu bifuza kujya cyangwa se bakatubwira ibyo bifuza kureba. Iyibokamana naryo bararitubwira, bakatubwira ko bifuza kureba imisengere yo mu Rwanda natwe tukabajyana ahantu hatandukanye hafite amateka akomeye harimo i Kibeho no kwa Yezu Nyirimpuhwe. Ntabwo ari aho gusa kuko no mu nsengero zitandukanye naho baba bashaka kujyayo ngo barebe uko bimeze.'

Mitari yakomeje avuga ko hari n'ahandi hantu herekana uburyo Abanyarwanda basengaga, harimo nko mu Karere ka Burera, naho bakaba bahajyana ba mukerarugendo.

Si abanyamahanga gusa bajyanayo ahubwo n'Abanyarwanda batangiye kwerekana inyota yo kwitabira ubu bukerarugendo, ukunze gusanga bugezweho mu bindi bihugu, kandi u Rwanda rukaba rubufitemo amahirwe.

Muri bimwe u Rwanda rushaka gukora, ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana, nk'ubwabera i Kibeho, ahabereye amabonekerwa, hakaba hakunze gukurura imbaga y'abantu, ariko ibikorwa byo kuhatunganya ku buryo hakorerwa ubukerarugendo bwagutse bikaba bitaratera imbere cyane.

Umuyobozi Wungirije w'Ingoro ya Kibeho, Padiri Jean Pierre Gatete, yavuze ko hari byinshi bashobora kwigira kuri Jordanie, na cyane ko ari Igihugu cyateye imbere muri uru rwego, nk'uko aherutse kubigarukaho mu kiganiro na IGIHE.

Gusa yavuze ko u Rwanda rugifite byinshi byo gukora niba rwifuza guteza imbere ubu bukerarugendo.

Ati "Dufite urugendo rwo gukora. Kibeho ni iy'ejo bundi [imaze igihe gito]. Twize byinshi, kwakira abantu, kwereka abantu uko bitwara igihe bageze ahantu hatagatifu, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana. Ntabwo umwana avuka ngo yuzure ingobyi, bagize urugendo, natwe dushobora kubigiraho, bitewe na byinshi bagezeho, natwe tukagira ibyo tugeraho, Kibeho igakomeza igatera imbere, ikaba ahantu abantu bose bahurira kandi bakagira icyo batahana."

Uretse ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, ubushingiye ku buhinzi nabwo buri gukurura ba mukerarugendo batandukanye mu Rwanda, nk'uko Mitari yabisobanuye.

ubukerarugendo bushingiye ku buhinzi butangiye gukurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amahirwe-ahishe-mu-bukerarugendo-bushingiye-ku-iyobokamana-butangiye-gukurura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)