Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk'ukwezi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo kuri iki cyumweru, muri Zanzibar haberaga umwiherero w'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga mu bihugu bigize Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, Minisitiri Wungirije w'Ububanyi n'Amahanga wa Kongo, Bestine Yamba Kazadi, yibese bagenzi be, asohora itangazo rihabanye kure n'ibyo yumvikanye na bagenzi be.

Muri uwo mwiherero u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, n'Umunyamabanga wa Leta, Gen. James Kabarebe

Mu gihe umwiherero wari umaze kwemeza ko ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigomba kubahirizwa mu rwego rwo kugarura amahoro n'umutekano muri Kongo, harimo kuyoboka inzira y'ibiganiro hagati y'impande zihanganye no gusenya imitwe yitwaje intwaro, iy'abanyamahanga nka FDLR igasubizwa mu bihugu ikomokamo, Madamu Yamba Kazadi yavuze ko 'ibibazo byo mu burasirazuba bwa Kongo biterwa n'ingabo z'u Rwanda, RDF, n'umutwe wa M23, indi mitwe yitwara gisirikari ntaho ihuriye n'ibyo bibazo'.

Ayo magambo ya Minisitiri uhagarariye guverinoma ya Kongo asobanuye ko indi mitwe isaga 260, irimo FDLR, Mai-Mai, CODECO, ADF, ntacyo itwaye abanyekongo.

Reka abivuge ariko, n'ubundi iyo mitwe yica abaturage, ikabasahura, igasambanya abagore ku ngufu, yashinzwe kandi ikorana n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abasesenguzi basanga ariko n'ubundi ntacyo uwo mwiherero wari kugeraho kigaragara, kuko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwakomeje kwerekana ko budaha agaciro Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba.

Urugero rwa hafi ni uko bwirukanye nabi ingabo z'uwo muryango zari zagiye gutanga umusanzu wo kugarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu, buzisimbuza ingabo za SADC, kugeza ubu zitari zagira icyo zimara kuva zagera muri Kongo mu mpera z'umwaka ushize, ahubwo ibintu bikaba byararushijeho kujya irudubi.

Kuva Kongo yakwinjira mu Muryango w'Afrika y'Uburasirazuba kandi ntiratanga umusanzu wayo na rimwe, ubu ikaba irimo umwenda ukabakaba miliyoni 15 z'amadolari y'Abanyamerika.

The post Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk'ukwezi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amahoro-mu-burasirazuba-bwa-kongo-aracyari-kure-nkukwezi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amahoro-mu-burasirazuba-bwa-kongo-aracyari-kure-nkukwezi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)