Amajwi tugomba kuyagabana - Mpayimana avuga ku matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku wa 15 Nyakanga 2024, ubwo yari amaze gutorera kuri Site ya Camp Kigali iri mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge aho biteganyijwe ko hatorera Abanyarwanda 5167.

Mpayimana yavuze ko buri mu kandida yiyemeza kwiyamamaza ari uko yifitiye icyizere bityo ko na we ari uko bimeze icyizere gihari kugeza hatangajwe ibyavuye mu matora.

Ati 'Niyo mpamvu amajwi tugomba kuyagabana byanze bikunze. Nizeye ko aka kanyamuneza mfite kataribuhinduke. Nimugoroba turagira ibyishimo tubisangire n'Abanyarwanda n'abiyemamaje bose. Ni cyo nifuza.'

Nubwo yizeye ko aratsinda amatora, Mpayimana yavuze ko adashaka 100%, ahubwo ashaka gutsinda amatora agashimisha Abanyarwanda akabaha n'urugero rw'imiyoborere myiza.

Gutsindwa no gutsinda amatora biba bishoboka, ariko Mpayimana avuga ko yatsinda cyangwa agatsindwa yiteguye gufasha ngo ibyo yemereye abaturage bishyirwe mu bikorwa.

Ati "Iyo dutangaza ibyo tuzakora tubikora ku mugaragaro. Ndamutse ntsinze ariko simbikore abantu bananyibutsa bati 'ese ko ibyo wemeye kuzakora ko utabikora.' N'undi uzatsinda wese ariko ntazabikore yabazwa impamvu atabishyize mu bikorwa kandi Abaturage barabishimye. Ariko niteguye gufasha ngo ibyo natangaje bishyirwe mu bikorwa."

Mpayimana yanyuzwe n'imitegurire y'amatora agaragaza ko iyi gahunda yo guhuza amatora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu, bibaye byiza 'yazahoraho.'

Icyakora ngo nta byera ngo de, 'igisigaye ni uko abaturage bavuga ko batazi abadepite, aho gutorera twagiye tubona ibimenyetso gusa [aho kuba amazina y'abadepite.'

Ati 'Umukandida wigenga ni we ubona ifoto ye ukabona wamumenya. Nubwo abantu bazi amashyaka yabo ariko Abanyarwanda bakeneye kumenya amazina yabo batora.'

Biteganyijwe ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 ari bwo itangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, mu gihe ibyavuye mu matora y'Abadepite bizatangazwa ku wa 16 Nyakanga 2024.

Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 hazatangazwa iby'ibanze byavuye mu matora rusange y'Abadepite, mu gihe ku mugoroba w'uwo munsi izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora y'ibyiciro byihariye.

Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by'agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.

Mpayimana Phillipe aganira n'abaturage bo kuri Site ya Camp Kigali aho yatoreye
Nk'abandi baturage bose Mpayimana Phillipe akaba n'umukandida wigenga ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu na we yatonze umurongo
Ubwo Mpayimana Phillippe yageraga kuri Site ya Camp Kigali aje gutora
Umukorerabushake yarebaga niba imyirondoro ya Mpayimana Phillippe ari yo koko
Mpayimana Phillippe na we yatoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajwi-tugomba-kuyagabana-mpayimana-avuga-ku-gutsinda-amatora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)