Amajyepfo: Abarwayi, abarwaza n'abaganga bishimiye kwegerezwa site z'itora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaganiriye n'itangazamakuru bavuze ko ari iby'agaciro kuba begerejwe site y'itora mu bitaro, ibyatumye bumva bishimye kuko byakuyeho imbogamizi bari bafite zari gutuma batihitiramo abayobozi.

Umwe muri bo wabyariye mu Bitaro bya CHUB, yavuze ko yari kuri lisiti y'itora iwabo, ariko kuko itariki yageze yamaze kugezwa ku bitaro byari byatangiye gutuma atakaza icyizere cyo gutora, ariko akaba yishimye cyane kuko byakemutse.

Yagize ati "Nishimiye kuba ntoye nanabyaye, byari kumbabaza iyo ntatora umuyobozi w'umwana nibarutse rwose, iyi site yatunejeje cyane, kuko yunganiye ntege nke zacu, nishimye cyane."

Ni na ko byagendekeye abaganga bo mu bitaro bitandukanye byaba ibya Kigeme muri Nyamagabe, Kibirizi muri Gisagara, Kabgayi muri Muhanga ndetse n'ahandi, kuko nabo bavuze ko borohewe no gutora kandi ntibibabuze no gukomeza kuvura.

Umwe mu baforomokazi bo mu bitaro bya CHUB, yavuze ko iyo batabegereza serivisi z'itora yari kuba atakaje amahirwe yo gutora kuko akazi yari afite kugasiga bitari kumworohera.

Ati "Kubera ko site y'itora yari hafi, ninyabije ndatora maze nkomeza gufasha abarwayi, inshingano nari mfite zo gutora ntacyo zahungabanyeho."

Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibirizi, mu Karere ka Gisagara, Dr Mbayire Vedaste , yavuze ko guha amahirwe abari kwa muganga bose ngo bakabasha gutora, nayo ari indi ntambwe ya demokarasi.

Yagize ati "Kuba abakozi bacu babonye amahirwe yo gutorera hafi ni ibintu byiza cyane. Ni nako biri kandi no ku barwayi, umurwayi wese uri 'conscient', mbese ufite ubwenge utarembye cyane, yabashije kwitorera ubuyobozi kuko nyuma yo gukira azagaruka afanye n'abandi kubaka igihugu. Ibi rwose nayo ni intambwe ya demokarasi.''

Dr Mbayire, yakomeje avuga ko bikwiye ko byazakomeza no mu bihe biri imbere kuko bitanga amahirwe kuri bose.

Mu mibare IGIHE yabashije kumenya, ni uko kuri site y'ibitaro bya Kibirizi, hatoreye abantu 277, naho mu Bitaro bya Gakoma naho muri Gisagara hatorera abantu 250, mu Bitaro by'akarere bya Nyanza hatorera 377,mu gihe muri CHUB, hatoreye abasaga 700.

Ibi kandi byabaye mu Bitaro byabereye mu Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe, mu Bitaro bya Kabgayi muri Muhanga n'ahandi henshi mu gihugu.

Umubyeyi wabyaye mu ijoro ryacyeye yazindutse ajya gutora kuri site yashyizwe ku bitaro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-abarwayi-abarwaza-n-abaganga-bishimiye-kwegerezwa-site-z-itora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)