Amajyepfo: Bashimiye FPR Inkotanyi, bavuga ko bagikeneye ko iba ku ruhembe (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye ku wa 02 Nyakanga 2024, aho mu Karere ka Muhanga hiyamamarije abakandida depite batatu barimo Kalinijabo Barthelemy, Kampororo Jeanne d'Arc na Musonera Germain bo muri FPR Inkotanyi, igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rongi.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ku rwego rw'Akarere ka Muhanga, Niyigaba Francois, yavuze ko ibyakozwe muri Ndiza birimo Ibitaro bya Nyabikenke n'umudugudu w'icyitegererezo wa Horezo, byasize ibaye umujyi, ibikwiye gutuma abaturage bongera guha urubuga FPR-Inkotanyi igakomeza kubaka u Rwanda rukwiye.

Mu Karere ka Nyanza hiyamamaje abakindida depite barimo Mazimpaka Jean Claude na Kalisa Jean Sauveur bose bo muri FPR, biyamamariza mu Murenge wa Busasamana, kuri Sitade ya Nyanza.

Muri Gisagara ho, kwiyamamaza byabereye mu Murenge wa Muganza, aho abakandida depite Umuhoza Chantal.

Dr Ngiruwonsaga Pascal, wari uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza, yagarutse kuri byinshi byakozwe mu myaka 7 ishize muri Gisagara,birimo umuhanda wa kaburimbo wageze bwa mbere muri Gisagara n'uruganda rwa Nyiramugengeri rwatanze imirimo mu karere.

Yanavuze ku ikwirakizwa ry'amazi n'amashanyarazi n'ibindi byiza bishimwa mu buhinzi, ubworozi n'imiturire, kandi bikaba bikeneye gukomeza ari nayo mpamvu basaba abaturage guhitamo FPR Inkotanyi.

Mu Karere ka Huye, ibikorwa byo kwamamaza byabereye kuri site ya Rugarama, mu Murenge wa Rusatira, ahari abakandida-depite barimo Uwamariya Veneranda, ⁠Kayigire Terence na Kayirebwa Pelagie ba FPR Inkotanyi, Nizeyimana Pie watanzwe na UDPR ndetse na Epiphanie Mukampunga wo muri PPC.

Aba bakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR Inkotanyi bayihundagazaho amajwi, kugira ngo bakomeze iterambere.

Kandida depite Kalinijabo yavuze ko gutora abakandida depite ba FPR-Inkotanyi, ari 'ugutiza amaboko Paul Kagame, kugira ngo amajyambere akomeze azamuke.'

Abaturage ngo baracyakeneye kuyoborwa FPR-Inkotanyi

Nisingizwe Annonciatha, watujwe mu Mudugudu w'icyitegererezo wa Horezo, yavuze ko yishimira ko FPR-Inkotanyi yamukuye mu manegeka akaba atuye neza.

Yakomeje avuga ko ibi byiyongeraho amashuri meza, ibitaro byiza bya Nyabikenke begerejwe bakaruhuka ingendo zo kujya i Kabgayi n'i Ruli, ibituma ngo azahitamo FPR Inkotanyi kugira ngo ikomeze iyobore u Rwanda.

Itangishaka Esther, rwiyemezamirimo w'urubyiruko utuye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko ari umugisha ku rubyiruko kuba baravukiye muri FPR-Inkotanyi.

Ati 'RPF yagaruye ubumwe bw'Abanyarwanda, kuko kera hariho amacakuburi. Nk'urubyiruko rwose dufite amahirwe kuba twaravukiye muri RPF-Inkotanyi.''

Yakomeje avuga ko gutora FPR Inkotanyi ari ukwiteganyiriza ibyiza kuko bazi neza ko Kagame Paul n'Umuryango FPR-Inkotanyi babahishiye byinshi.

Ati''Amatora nagenda neza tugatora Paul Kagame n'abadepite b'umuryango 100% [kandi turabyizeye] , nta kabuza ibyo twagezeho bizikuba kenshi kuko turabizi neza ko ibyiza biri imbere.''

Ni icyizere asangiye na Munyambonwa John washinze sosiyete y'ubwubatsi mu 2003, asezeye ubwarimu, agatangira buhoro buhoro none ubu akaba ageze aheza, aho ashobora kubona inguzanyo ya miliyoni 500 zo gukora amasoko atandukanye, ibyo avuga ko akesha FPR-Inkotanyi yamufashije gutinyuka.

Biteganyijwe ko tariki ya 14 Nyakanga ari bwo hazaba amatora ku banyarwanda baba mu mahanga, naho ku wa 15 Nyakanga 2024, hatore abari mu Rwanda, naho ku wa 16 Nyakanga habe ay'ibyiciro byihariye.

Ab'i Huye bacinye akadiho bashimira FPR Inkotanyi
Muhanga bashimiye FPR Inkotanyi yasirimuye ibyaro byayo
I Gisagara barishimira Girinka yatumye bongera kunywa amata
Nyaruguru nabo ngo barifuza ko FPR Inkotanyi iguma ku ruhembe
Umuhanzi Marina yasusurukije abitabiriye kwamamaza i Nyanza
I Gisagaragara barashimira FPR Inkotanyi
Muhanga bari baje ku bwinshi
Platini P yasusurukije ab'i Huye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-bashimiye-fpr-inkotanyi-bavuga-ko-bagikeneye-ko-iba-ku-ruhembe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)