Amashimwe ni yose ku bahanzi batuye i Bugeser... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, aho Perezida Kagame yasohoje isezerano yari yahaye Butera Knowless wamusabye kuzabasura, ubwo yatangaga ubuhamya bwe ku wa 6 Nyakanga 2024 kuri Site ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

Icyo gihe Butera Knowless yagaragaje ko gutura mu Bugesera byaturutse ku buzima yanyuzemo bwo kuba mu kazu gato, agahorana inyota y'uko aziyubakira inzu nini.

Yavuze ko yakuze atekereza kuzagira inzu ngari ku buryo icyumba azajya aba yarayemo atari cyo azajya aruhukiramo.

Ibi ni byo byatumye ashakisha ikibanza mu Karere ka Bugesera ahitwa mu Karumuna. Yavuze ko afatanyije n'umugabo we Ishimwe Clement bemeje kubaka muri kariya gace, kandi bashishikarije n'abandi barimo abahanzi, inshuti z'umuryango kujya gutura hamwe nabo.

Ariko kandi ngo bahuye n'ibicantenge bya bamwe mu bantu bo muri Kigali bababwiraga ko bitari bikwiriye kujya gutura muri kariya gace.

Ati "Ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni icyerekezo cyawe ni uko twizerera muri mwebwe [...]"

Butera yavuze ko kuba Paul Kagame yarateje imbere akarere ka Bugesera, akahageza ikibuga cy'indege, imihanda myiza ndetse nawe agatura muri aka karere, byatumye bahaguma. 

Ati "Twagiye kubona tubona mwebwe na Madamu noneho mutubereye abaturanyi i Bugesera. Ibintu mwabishyize ku rundi rwego."

Knowless yavuze ko yuzuye amashimwe ku mutima we bitewe n'urugendo rwiza rw'ubuzima amaze kugeraho abicyesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Ati "Ntabwo twabona uko tugushimira Nyakubahwa Chairman, kubera ko twa twana twari mu tuzu duto, tw'udupfubyi, tudafite icyerekezo, tudafite uwo tubwira, tutazi ngo ejo buzacya bimeze gute, mwaratureze turakura..."

Urwibutso rudasaza mu buzima bw'aba bahanzi

Mu butumwa Ishimwe Clement washinze Kina Music yanyujije ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame yasohoje isezerano akabakira. Ati "Imvugo ye niyo ngiro. Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Paul Kagame."

Tom Close yanditse ku rubuga rwa Instagram, ashima Perezida Kagame ku bwo kumwakira na bagenzi be ndetse no kumugabira. Yagaragaje Perezida Kagame nk'ingabire, Imana yahaye u Rwanda.

Ati 'Uwampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko. Nyakubahwa Paul Kagame uri Ingabire twahawe nk'abanyarwanda. Mwakoze.'

Butera Knowless ari nawe wasabye Perezida Kagame kubakira, yanditse ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko ari urwibutso rudasanzwe kuba yakiriwe n'Umukuru w'Igihugu. Ati 'Imvugo ye, ni yo ngiro.'

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko nta kintu kiruta kwirahira 'Umukuru w'Igihugu wamugabaye'. Arenzaho ko azahora ashima.

Ni mu gihe Nel Ngabo umaze gushyira hanze Album eshatu, yavuze ko kwakirwa n'Umukuru w'Igihugu 'ari umunsi adashobora kuzibagirwa'. Ati 'Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.'

Platini P wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Atensiyo', we yanditse kuri konti ye ya Instagram, ati 'Uwangabiye, njye namwitura iki? Karame na none Mwungeri.' Ni mu gihe Meddy Saleh yanditse ashima Umukuru w'igihugu wabakiriye mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga.

 Â 

 

 

 

 

 

 


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi batuye i Bugesera

Abahanzi batuye i Bugesera bashimye Perezida Kagame wabakiriye akanabagabira

Abahanzi bagaragaje ko batewe ishema no kuba Perezida Kagame yasohoje isezerano akabakira
Tom Close yashimye Perezida Kagame ku bw'igihugu cyiza, ikiruta 'ibindi akangabira'
Butera Knowless yavuze ko nta kiruta kujya yirahira ko yagabiwe inka n'Umukuru w'Igihugu 


Ishimwe Karake Clement yagaragaje ko bazahora bashima Umukuru w'Igihugu

Jules Hirwa usanzwe ari Producer yacuranze gitari afasha abahanzi gutaramira Umukuru w'Igihugu




Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abahanzi batuye i Bugesera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144953/amashimwe-ni-yose-ku-bahanzi-batuye-i-bugesera-bagabiwe-inka-na-perezida-kagame-amafoto-144953.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)