Amashoti ye ari guca inshundura z'ishyorongi! Amakuru mashya kuri rutahizamu w'umunya Brazil umaze iminsi 5 akora igerageza muri APR FC - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 12, ikipe ya APR FC iri mu nzira zo kongera gukinisha abakinnyi bakomoka iwabo w'umupira w'amaguru, muri Brazil, nka Juan Baptista.

Uyu musore ukina nka rutahizamu nimero 10, yageze mu Rwanda ku wa mbere w'iki cyumweru taliki 1 Nyakanga 2024, avuye iwabo muri Brazil, gusa yatangiye gukora igerageza kuva ku wa Gatatu.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu Juan Baptista, mu myitozo ari kwitwara neza cyane ibitego akabitsinda, bikaba byitezweko bidatinze yashyira umukono ku masezerano muri Nyamukandagiramukibuga.

Aba banya Brazil baherukaga muri APR FC, ntibari beza cyane mu kibiga, ni Lopes Carneiro na Diego Oliveira. Uyu mugabo uwo azashyiraho umubiri aragatowe.



Source : https://yegob.rw/amashoti-ye-ari-guca-inshundura-zishyorongi-amakuru-mashya-kuri-rutahizamu-wumunya-brazil-umaze-iminsi-5-akora-igerageza-muri-apr-fc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)