Amasomo 5 APR FC ikuye mu mikino ya Dar Port... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wari umukino ukomeye twavuga ko wahuzaga amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma yabikoreye ndetse yaranabiruhiye.  APR FC yatangiye igorwa n'umukino kuko yaje guterwa penaliti ku munota wa 7 gusa Pavelh Ndzila ayikuramo iza gutsindwa igitego ku munota wa 72, gusa nayo iza ku cyishyura mu munota y'inyongera, bagiye muri penaliti Tuyisenge Arsene baguze muri Rayon Sports arata iya 10 ya APR FC, byatumye Red Arrows itwara igikombe nubwo yari umutumirwa.

Ikipe ya APR FC yagiye muri iyi mikino yitezweho byinshi birimo no gutwara iki gikombe kuko abayobozi bari banabyemeje. Yari ikipe kandi abantu bari biteze ku bakinnyi bashya yari imaze kugura bashaka kureba ko umupira bakina ungana n'amafaranga bivugwa ko baguzwe.

Tugiye kurebera hamwe ibintu bigera kuri 5 APR FC yigiye muri iyi mikino byayifasha muri uyu mwaka w'imikino ugiye kuza.

Ubwugarizi bwa APR FC ni ntanyeganyezwa

Nyuma y'uko APR FC umwaka ushize umutoza wayitozaga Thierry Froger yahisemo gukinisha Nshimiyimana Yunussu na Clement Niyigena, abantu benshi ntabwo bamwakiriye kuko bavugaga ko Yunussu atari ku rwego rwo kubanza mu kibuga muri APR FC.

Bidatinze umutoza mushya wa APR FC Darko Novic nawe yahise afata Yunussu akomeza gukorana na Clement, ndetse abari hafi y'uyu mutoza bavuga ko Yunussu ariwe myugariro wa mbere uyu mutoza abara.

Clement yongeye kwerekana ko ari uwo kwitega 

Usibye ibyo iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup risize myugariro Niyigena Clement ariwe mukinnyi w'irushanwa, ubwo bivuze ko aba basore kuzabimura mu mutima w'ubwugarizi bwa APR FC bizagorana.

Niyomugabo Claude wabaye Kapiteni wa APR FC mu mpera z'umwaka ushize ndetse akaba akina inyuma i bumoso, yabaye umukinnyi w'umukino inshuro zigera kuri 2 ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu bitego bya APR FC, nawe twavuga ko amaze kwemeza abantu kuri uru ruhande.

Tugiye inyuma ku ruhande rw'iburyo, turahasanga umwana ukiri muto wavuye muri Marine FC, Byiringiro Gilbert watowe nk'umukinnyi waranzwe no kwihanganira bagenzi be, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakinnye imikino myinshi muri CECAFA.

Abakinnyi bari bahasanzwe abenshi bazirwanaho

Nubwo bamwe bavuga ko APR FC yakoresheje ikipe ya kabiri mu mikino ya CECAFA ariko bizagorana kuba hari umukinnyi uzatakaza umwanya byoroshye mu bari bahasanzwe. Urebye nka Ruboneka Jean Bosco umupira yakinnye, iminota yakinnye, imyaka ye ndetse ukongeraho n'ubushobozi bwo gukina iminota myinshi mu kibuga, ubona ko kugisohokamo bizagorana.

Ruboneka yerekanye ko yiteguye kurwanira umwanya 

Mugisha Gilbert nawe umuntu yavuga ko kuva mu kibuga bizasaba isukari. Victor Mboama watsinze igitego gifungura irushanwa ku ruhande rwa APR FC, ubona ko ku buhanga bwe bwo kuneka imbere y'izamu, ni akantu yisangije ndetse bishobora kuzatuma aho kugira ngo yicare ahubwo bajya bamwongeraho undi mukinnyi.

Alain Kwitonda Bacca na Nshimirimana Pichou ntabwo bari mu mibare y'umutoza wa APR FC

Uhereye kuri Pichou mu mikino 2 APR FC yakiniye muri sitade Amahoro, yatumye umutoza Darko Novic asa nk'umukarabye, ndetse areka kongera kumwizereramo byatumye no muri CECAFA ataba umukinnyi nkenerwa.

Alain Kwitonda Bacca nawe umuntu yavuga ko umwanya yamaze kuwutakaza kuko niba Tushimimana Olivier waguzwe avuye muri Bugesera FC yaramaze ku mwicaza mu gihe kandi APR FC igifite abakinnyi bagera kuri 2 baca mu mpande nabo bataratangira gukoreshawa, twavuga ko byaba ari nko kwikoreza umusozi Bacca kuvuga ko azongera kubona imikino nk'iyo yabonye mu mwaka ushize w'imikino.

Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard basa naho batihutirwaga

Imibare yo mu kibuga igaragaza ko Tuyisenge Arsene na Mugiraneza Froduard haba harabayeho kwihuta ubwo basinyiraga APR FC.

Tuyisenge Arsene waje muri APR FC avuye muri Rayon Sports, ntabwo yari yamaze kwemeza abanyarwanda ko ari umukinnyi wo ku mpande izindi kipe zarwanira kuko atari anafite umwanya ubanzamo muri Murera. Uyu musore nyuma yo kugera muri iyi kipe ubu ni umukinnyi usimbura nabwo bitari ibya hafi nk'uko CECAFA yabigaragaje.

Tuyisenge Arsena bisa naho bizagorana 

Mugiraneza Froduard nawe nyuma yo kuva muri Kiyovu Sports yerekeza muri APR FC, kubona umwanya wo gukina bizagorana nk'uko CECAFA yabigaragaje kuko ni umukinnyi udakina imyanya myinshi mu kibuga ndetse ku mwanya we hakaba hari abakinnyi basaga 3.

APR FC yabonye ko abanyarwanda bayihanze amaso bidasanzwe

Ikipe ya APR FC kuva yatangira kwiyubaka mu buryo budasanzwe ndetse n'abayobozi bayo bakemeza ko aricyo gihe cyo kwerekana itandukaniro, ibi byatumye abafana bayo bayigirira icyizere kidasanzwe ndetse bumva ko ku ruhando mpuzamahanga igomba kuzakora akantu.

Ibi ku rundi ruhande byatumye abafana ba Rayon Sports aho bari hose basa n'abari gutega imitego iyi kipe bavuga ko itazigera ikora ibyo ikipe yabo yakoze. APR FC yabonye ko ubwo izaba itangiye imikino ya CAF Champions League  igomba gukora cyane kuko umusaruro wayo uzaba witezwe bidasanzwe waba mwiza cyangwa mubi.

APR FC yashoje imikino ya CECAFA itsinzwe umukino umwe ari nawo wa nyuma 

Yunussu yongeye kwerekana ko hari abamwibeshyaho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145178/amasomo-5-apr-fc-ikuye-mu-mikino-ya-dar-port-kagame-cup-145178.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)