Amategeko akemura ate ibibazo hagati y'abapangayi na ba nyir'inzu? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamategeko, Munyentwali Maurice, abinyujije ku rubuga rwa YouTube rwitwa Amategeko Yacu, yavuze ko amakosa akunze kugaragara mu gukodesha inzu usanga ari aho nyirayo n'ushaka kuyikodesha batagirana amasezerano yanditse, n'ababigerageje ntibashyiremo ingingo zikwiye kumvikanwaho zose bakivugira ku mafaranga gusa.

Ati ''Abantu benshi ntabwo ibintu byo gukora amasezerano babyitaho […] yewe n'abagerageje gukora amasezerano wenda bakavuga bati 'Tuyakore tuyandike', usanga bivugiramo ingingo ebyiri gusa, ni amafaranga ubundi n'itariki yo kwishyura.''

Ati ''Ubundi amasezerano icyo agamije, ni ukugira ngo nihavuka impaka ya masezerano azabafashe kuzikemura. Namwe ubwanyu nimuba mutabyiyumvikaniraho nibura mwitabaze inzego, zishingire kuri ya masezerano.''

Me Munyentwali kandi agira inama abantu ko mu gihe bagiranye amasezerano y'ubukode bw'inzu, ari byiza no gushyiramo konti izajya inyuzwaho amafaranga y'ubwishyu, kuburyo hirindwa uburiganya bwo kuba nyir'inzu yahakana ko yishyuwe mu gihe yahawe nk'amafaranga mu ntoki cyangwa kuri Momo, cyangwa umupangayi na we akabeshya ko yishyuye kandi atarabikoze.

Ikindi ni uko ari byiza ko mu masezerano y'ubukode hashyirwamo n'amafaranga y'ingwate atangwa n'uwakodeshejwe inzu, ku buryo aramutse ayivuyemo hari ibyo yayangijeho hifashishwa ayo mafaranga mu kubikosora.

Kugira ngo umupangayi atarenganywa mu gihe yatanze ayo mafaranga, ni byiza no kugaragaza mu masezerano uko yayinjiyemo imeze bikagereranywa n'uko yayisize. Nko ku bantu bakodesha inzu zirimo ibikoresho byose nk'intebe n'ibitanda, mu ikorwa ry'amasezerano bagirwa inama yo gushyiramo n'urutonde rw'ibyo bikoresho, ndetse bakanabifotora amafoto yabyo agashyirwa kuri ayo masezeramo mu guca impaka zabiturukaho nyuma.

Ikindi kibazo kigaragara cyane nko mu nzu zo gukoreramo ni uko hari abazikodeshwa ari nk'inzu z'ubucuruzi, nyuma na bo bakazikodesha abandi bantu kandi bidakubiye mu masezerano bagiranye na ba nyirazo. Me Munyentwali Maurice avuga ko ibyo bigira ingaruka kuri abo bantu bakodeshejwe nyuma.

Ati ''Ugasanga wenda we akodesha inzu miliyoni 1 Frw, we ba bandi yashyizemo bamwishyura miliyoni 1,5 Frw akajya na we yungukiramo ibyo bihumbi 500 Frw […] iyo havutse ikibazo gituma hagati ya nyir'inzu n'umupangayi amasezerano aseswa inzu umupangayi bakayimukuramo, ba bandi bakodeshejwe nyuma akenshi babanza kubwira nyir'inzu ngo none se ko natwe twakodesheje kandi amafaranga yacu akaba atarashiramo? Ibyo bintu nyir'inzu ntabwo bimureba.''

Ikindi ni uko usanga nko ku nzu z'ubucuruzi hari igihe uwayikodeshejwe ayivugurura akagira ibyo ayongeraho mu nyungu ze, yajya kuyivamo akabwira nyirayo ko hari ibyo yayikozeho bityo ko agomba gusubizwa amafaranga runaka kandi bitari biri mu masezerano. Aha nyir'inzu nta nyishyu aba agomba gutanga kuko ibyakozwe hari n'igihe we aba atabishakaga.

Me Munyentwali ati ''Mujya mubona nk'utubari ukuntu baduhindura, udu-Coffe shop, amaduka, ugasanga yashyizeho nk'ibintu bya miliyoni 30 Frw bindi yubatse. Mu by'ukuri ibyo bintu byongereye agaciro ku nzu […] ariko ugasanga mugiye kugirana impaka kubera ko nta kintu mwabivuzeho. Ni byiza rero ko ya masezerano mukorana mubiteganya.''

Me Munyentwali kandi avuga ko ubundi nta hantu mu mategeko handitse ibijyanye n'umubare runaka w'iminsi nyir'inzu agomba guhamo integuza umupangayi (Préavis), amasuba kumuvira mu nzu. Gusa asobanura ko n'ubwo henshi hakunze gutangwa iminsi 15 ya Préavis, na byo bigomba kongerwa mu masezerano kandi Préavis ikaba yishyurwa.

Ati ''Préavis irishyurwa! Icyo kintu abapangayi cyane cyane ni bo mbwira. Abapangayi bakunda kwikanyiza bakigagaza ngo Préavis ngo nonese ngo urankura mu nzu yawe ngo wampaye Préavis? Ati 'Préavis ngiyi nguhaye ukwezi cyangwa se nguhaye ya minsi 15, noneho umupangayi akagira ngo ni iminsi y'ubuntu yo kubamo. Nta Préavis y'ubuntu ibaho.''

Hagomba kandi kubaho umwihariko w'inzu nini nk'izikoreramo ibigo binini nk'amabanki, kuko udashobora kubwira nka banki ngo ibe yimutse mu minsi 15.

Naho ku bijyanye n'abapangayi bamara igihe batishyura inzu bakanga no kuzivamo bikaba byatera uburakari ba nyirazo bagafata imyanzuro irimo kuba bazisakambura, kuzikuraho inzugi n'ibindi, Me Munyentwali abigereranya n'urugomo ariko ko atari na ngombwa ko nyir'inzu agera ku rwego rwo kuyisakambura kuko hari amategeko amurengera.

Itegeko rigenga imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'ubutegetsi ndetse n'umurimo, mu ngingo zivuga ku birebana n'ifatira biteganywa ko mu gihe umuntu atishyuye ubukode bw'inzu, nyirayo agana Umuhesha w'Inkiko.

Nyuma uwo Muhesha w'Inkiko ahita aza agafatira ya nzu n'ibiyirimo, agakora inyandiko mvugo y'ifatira ndetse agasiga n'ingufuri kuri iyo nzu ku buryo umupangayi wayibagamo atongera kuyinjiramo, kuko mu mategeko ubundi ibintu byafatiriwe nyirabyo abitakazaho uburenganzira.

Nyuma yo gukora ibyo, nyir'inzu aba agomba gutanga ikirego mu rukiko mu gihe kitarenze amasaha 48, kugira ngo urukiko rwemeze wa mwenda umupangayi amufitiye, runategeke ko bya birarane byose amurimo hagurishwa ya mitungo ye yafatiriwe kugira ngo nyir'inzu yishyurwe.

Mu ikorwa ry'ibyo iyo umupangayi agerageje kurwanya Umuhesha w'Inkiko akaba yanamusagarira, aba ari kwishyira mu kaga ko kuba yanafungwa akurikiranweho ibyaha by'urugomo. Ni na yo mpamvu iyo Abahesha b'Inkiko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo gufatira iyo mitungo, usanga baherekezwa n'abo mu nzego z'umutekano nka polisi.

Abapangayi na ba nyir'inzu bagirwa inama yo kuvuga ku ngingo zose zabarinda gukimbirana, mu gihe bakora amasezerano y'ubukode



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amategeko-akemura-ate-ibibazo-hagati-y-abapangayi-na-ba-nyir-inzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)