Amajwi y'urubyiruko aba ari ingingo y'ingenzi muri buri bikorwa byo kwiyamamaza, hatitawe ku gihugu icyo ari cyo cyose. Buri gihe iba ari ingingo ikorwaho ubusesenguzi ndetse igatera amatsiko benshi.
No mu Rwanda, ikiragano cy'urubyiruko rutabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubu rugize igice kinini cy'abaturage.
Kimwe n'ahandi hose ku Isi, no mu Rwanda buri Shyaka riri gukora ibishoboka byose kugira ngo ryigarurire urubyiruko, binyuze mu kuvuga ururimi bumva n'urwo bishimira.
Imbuga nkoranyambaga nka Tik Tok, Instagram na X ziri mu ziri gukoreshwa cyane, aho zasimbuye ibirimo utudarapo twahoze dukoreshwa cyane n'ababyeyi bacu. Ibishushanyo n'inyandiko biri gushyirwa mu mabara adasanzwe, mu gihe urubyiruko ari rwo ruri gushyirwa imbere kugira ngo rukurure bagenzi babo.
Gusa ndifuza kubabwira ko nk'umuntu wabaye mu Rwanda mu gihe cy'amezi menshi ndetse nkanitabira bimwe mu bikorwa byo kwamamaza, ntabwo urubyiruko rw'u Rwanda, abavutse nyuma ya Jenoside, rukeneye kwerekwa ibyo byose kugira ngo ruzakore amahitamo akwiriye ku itariki ya 15 Nyakanga.
Nk'umuntu wavukiye akanatura mu Burayi, amahitamo yanjye mu bihe byo gutora yabaga ari uguhitamo umuyobozi udakabije kuba mubi.
Gahunda z'ibyo bihugu usanga zitagamije gushyigikira imishinga igamije kubaka iterambere rya bose, zikanafasha abakeneye ubufasha bw'umwihariko. Usanga kandi zitarajwe ishinga no gukemura ibibazo by'abakora ingendo ndende bajya kwivuza, cyangwa se ngo zishishikazwe no gukemura ibibazo by'abanyeshuri, kandi twibuke ko ibyo turi kuvuga hano ari ibyo mu bihugu biteye imbere.
Kwitambika gahunda zigamije guhindura imibereho y'abaturage kuko bitari mu nyungu z'ubuyobozi bw'ibihugu, aho igice kinini cy'abaturage gikoreshwa mu nyungu za bake, bishingiye ku mibereho yihariye, rimwe na rimwe ifitanye isano n'ivangura. Iyi mikorere imeze gutya niyo shingiro ry'imyigaragambyo ikomeye ijya ibaho muri ibyo bihugu, ishuka abaturage bagakeka ko yabahaye imbaraga, nyamara abanyapolitiki babo ntacyo bahindura mu mikorere yabo.
Nyamara ibyo bihugu by'i Burayi, nibyo bivuga ko bisobanukiwe ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu, bigashaka kwigira abacamanza b'Isi muri icyo byiciro, nubwo bigira uruhare mu gusenya ibindi bihugu binyuze mu kubishozamo intambara, kubyambura imitungo yabyo ndetse kubyambika isura mbi ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubisebya n'ibindi.
Ku Rwanda, birazwi ko rwanyuze muri byinshi ndetse rugera hasi hashobora mu myaka 30 ishize, ubwo imitekerereze ishingiye ku ivangura yabashaga gutandukanya abantu, abari abaturanyi, inshuti n'imiryango bagatandukana.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu bihe by'itotezwa ryakorewe Abatutsi byayibanjirije, ubu burozi [bw'amacakubiri y'amoko bwazanywe n'abazungu] bwangije imitima y'Abanyarwanda.
Nyuma y'imyaka 30, ubuzima bwaragarutse, abana barakina, bakiga, bagasenga ndetse bakisanzuranaho batitaye ku byabaye mu mateka. Uretse ibinyamakuru mpuzamahanga bibona u Rwanda mu ishusho y'igihugu gikora kigamije inyungu gusa kandi kikayoborwa mu buryo bw'igitugu, sosiyete y'u Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere imibereho myiza y'abana bayo, urubyiruko ndetse n'abakeneye ubufasha bw'umwihariko.
Ihame ry'uko sosiyete nziza uyibonera ku buryo yita ku bakeneye ubufasha bw'umwihariko ni ukuri mu Rwanda kuko nubwo hari ubukene, nta n'umwe usigara inyuma mu rugendo rwo kuyirwanya muri rusange.
Gusa ubwo turi kuvuga ku bantu bato, ni ingenzi cyane kwibuka ko bazi amateka yabo n'imiterere y'Akarere batuyemo kandi bakishimira amahoro, umutekano no kuba barahawe amahirwe n'ababyeyi babo, yo kugera ku cyo bifuza kugeraho cyose. Ku bakiri bato mwese, mwishimire ubuzima mubayemo, uko tumeze ubu turi inzozi z'abasekuruza bacu.
Niba inzozi zacu ari ukugera ku iterambere rifatika, zigomba no kuba kongera kubaka ubumuntu bwacu, maze tukabubamo byuzuye, tukabwagura. Tugomba kwireba, tukareba bagenzi bacu, tukabarebana ubugwaneza ndetse tugafatanya kugenda uru rugendo rw'iterambere, dufite intego imwe.
Intego nyamukuru y'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ni uguharanira uburenganzira bungana kuri bose, buri wese akagira agaciro mu Rwanda. Ibi bikorwa byo kwiyamamaza ni ikimenyetso cy'uko ibi byagezweho. Niyo urubyiruko ruza ku bwinshi kugira ngo rushyigikire uyu mushinga wa politiki wa FPR n'Umuyobozi wayo, Paul Kagame.