Amavubi yamenye amakipe bazacakirana mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi tariki ya 4 Nyakanga 2024 hari hateganyijwe tombora yo mu matsinda Yuko amakipe azahura ashaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afuka cya 2025, isize ikipe y'u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda D, ririmo amakipe nka Benin, Nigeria na Libya.

 

Iri tsinda harimo makipe nka Benin na Nigeria biri kumwe no mu itsinda ryo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

 

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yariri mu gakangara ka 4 karimo amakipe nka Tchad, Eswatini, Liberia, Sudani y'Epfo, Centrafrique, Niger, Gambie, Burundi, Éthiopie, Botswana na Lesotho.

 

Amakipe yose uko ari 48 agabanyije mu matsinda 12 aho buri tsinda ririmo amakipe 4.

 

Muri buri tsinda hazazamukamo amakipe 2 iyabaye iya mbere niya kabiri , iki gikombe cy'Afurika cyizabera muri Morocco gitangire muri Nzeri 2025.

 

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yaherukaga mu gikombe cy'Afurika muri 2024, ariko ubwo iherukayo ntiyarenze amatsinda

Itsinda D u Rwanda rwisanzemo

 



Source : https://yegob.rw/amavubi-yamenye-amakipe-bazacakirana-mu-gushaka-itike-yo-kujya-mu-gikombe-cyafurika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)