Amb. Gatete Claver yagaragaje ko Igiswahili gikwiriye kuba ururimi rukoreshwa muri Loni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo yabigarutseho ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Igiswahili, aho yagaragaje ko urebye uko urwo rurimi rukoreshwa kuri ubu ruhuza abantu kandi rukwiye kuba rukoreshwa cyane.

Yakomeje ati 'Ni ururimi rwagombaga guhuza Zanzibar na Tanganyika kandi rwabigezeho. Iyo urebye uburyo ruri gutera imbere sinzi niba hari ikindi wabigereranya…kandi ushobora kugisanga mu ndimi zacu zinyuranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

Yakomeje ati 'Igiswahili nk'ururimi ruhuza abantu kandi ni kimwe mu bintu byiza cyane kuko tubona ko ntacyo twakora tutuze ubumwe. Kunga ubumwe bisaba kuba muvuga ururimi rumwe mwumvikanaho, uko ni ko mukabasha gukorana ubushabitsi.'

Yagaragaje ko kuri ubu ibihugu byinshi byo muri Afurika y'Iburasirazuba bikoresha Igiswahili kuko byamaze kurufata nk'ururimi rwemewe muri ibyo bihugu, bikaba birwigisha mu mashuri ndetse rukaba ruri kugera no mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Yavuze ko muri Loni hakoreshwa indimi esheshatu ariko ko bibabaje kubona Igiswahili kitari muri izo ndimi.

Ati 'Muri Loni dukoresha indimi esheshatu ariko birababaje kubona muri izo nta rurimi na rumwe rwo ku mugabane wa Afurika rurimo kandi ntekereza ko Igiswahili kiri kugera kuri urwo rwego, dutegereje kumva nibura mu nyubako ya Loni harimo abakora ubusemuzi mu Giswahili.'

Yakomeje agaragaza ko ururimi ari ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi kuko rufasha abantu kunga ubumwe, gukorana ibikorwa by'iterambere birimo ubucuruzi n'ibindi.

Ambasaderi Gatete yasangije abitabiriye uwo munsi uko yigeze kugira ikibazo cyo kuvugana n'umuntu wakoraga ikawa muri hoteli ariko bakaza kuba inshuti nubwo yakoreshaga Icyespanyolo bigatuma kumvikana bigorana, ashimangira ko iyo abantu bavuga ururimi rumwe babasha gukora itumanaho mu buryo bworoshye.

Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bya Afurika byakomeza kwigisha ururimi rw'Igiswahili rwaba ururimi ruhuza uwo mugabane.

Yasabye gushyira imbaraga mu guteza imbere ururimi rw'Igiswahili ku buryo ruba urwa karindwi rukoreshwa mu Muryango w'Abibumbye nyuma y'Icyarabu, Igishinwa, Icyongereza, Igifaransa, Ikirusiya n'Icyespanyolo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), Ambasaderi Claver Gatete, yaragagaje ko Igiswahili gikwiriye kuba ururimi rukoreshwa no muri Loni



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-gatete-claver-yagaragaje-ko-igiswahili-gikwiriye-kuba-ururimi-rukoreshwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)