Amerika yirengagiza nkana ibitero bya Israel ku baturage– Perezida Erdogan wa Türkiye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Newsweek, ku wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, ubwo hasozwaga inama y'ibihugu binyamuryango by'umuryango w'ubwirinzi no gutabarana, NATO, Perezida Erdogan, yavuze ko ibitero 'nkana' bya Israel, byibasiye ibikorwaremezo by'abasivili muri Gaza bigize ibyaha by'intambara, mu gihe Israel yo ibyihakana yivuye inyuma.

Ati 'Ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane mu bitaro aho baba bagiye kwivuriza, mu mbangukiragutabara, ku masoko, mu bigo bitangirwamo ubutabazi bw'ibanze, n'ahandi hantu hagizwe ah'umutekano ni ukuvogera bikabije uburenganzira bwa muntu.'

Perezida Erdogan, yavuze ko Amerika yirengagije nkana ibi byaha Israel ikorera abaturage ba Gaza, ikarenga ikabagenera inkunga n'ubundi bufasha.

Ati 'Muri iki gihe, ni nde uzafatira Israel ibihano kubera ko yarenze ku mategeko mpuzamahanga? Icyo ni cyo kibazo nyacyo kandi ntawe ugisubiza.'

Kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Gaza, Türkiye yahise ihagarika ibikorwa by'ubuhahirane na Israel.

Minisiteri y'Ubuzima muri Gaza, yatangaje ko kuva intambara yatangira, ubuzima bw'abarenga ibihumbi 38 bumaze kuhatikirira.

Perezida Erdogan, yakomoje no ku ntambara iri hagati y'u Burusiya na Ukraine, avuga ko abayobozi bo mu Burengerazuba bw'Isi, bahitamo inzira zishobora guteza akaga mu izina ryo guhosha amakimbirane, ibishobora gutuma afata indi ntera.

Ati 'Imyifatire ya bamwe mu bayobozi bo mu Burengerazuba ku Burusiya yokongeje umuriro gusa, ibi byaviriyemo ingaruka mbi Ukraine.'

Uyu mugabo avuga ko igisubizo ku ntambara yo muri Ukraine gikwiye kuba 'amahoro arambye yagerwaho binyuze mu biganiro.'

Perezida Türkiye, Recep Tayyip Erdogan, yavuze ko Perezida wa Amerika, Joe Biden, na guverinoma ye birengagiza nkana ibyaha by'intambara Israel iri gukora muri Gaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yirengagiza-nkana-ibitero-bya-israel-ku-baturage-perezida-erdogan-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)