Andi mahirwe Abanyarwanda bafite mu kongera gutora Perezida Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda, urw'imisozi igihumbi rwinjiye mu bihe bishya by'iterambere ndetse ritandukanye n'iry'imyaka 30 ishize.

Iyi ntsinzi ntabwo ari ikimenyetso cy'icyizere dufite nk'igihugu muri we gusa, ahubwo ni n'ubushake bwe budashidikanywaho bwo kutuyobora mu bihe bizaza biteye amatsiko.

Njyewe nk'umuturage w'u Rwanda, ntewe ishema n'uburyo yakomeje kuyobora igihugu, ibintu akora mu buryo budasanzwe.

Muri iyi nyandiko, munyemerere ntange ibitekerezo ku bikorwa byo kwiyamamaza, ku matora, ku ntsinzi ya Perezida Paul Kagame no ku byifuzo bishobora kuzitabwaho muri manda y'imyaka itanu iri imbere.

Kuva Paul Kagame yatangira kuyobora u Rwanda yaruhinduye icyitegererezo mu nzego zitandukanye, haba mu iterambere ry'ubukungu, imiyoborere myiza n'ubumwe bw'abaturage, ibintu ibihugu bya Afurika no hanze yayo bidahwema kwigiraho.

Ku buyobozi bwe, igihugu cyacu cyatsinze isinzi ry'ibibazo bikomeye byari bicyugarije, cyane ko ari igihugu cyafatwaga nk'icyapfuye kigomba kuzurwa ndetse kikondorwa n'Abanyarwanda ubwabo, ak'imuhana kakaza koko imvura ihise.

Igihugu cyavuye mu ivu ry'igihe cyashize, kandi cyivugurura nk'igikomeye mu nzego zose byose bigizwemo uruhare n'umutekano, aho za ntekerezo z'umuturage zo kumva araye ariko ataramuka zagiye nka nyomberi.

Uyu munsi u Rwanda rurashikamye haba mu nzego nk'ubuzima, uburezi, ibikorwa remezo n'ikoranabuhanga, bikaba ikimenyetso cy'ibitekerezo bya Perezida Kagame bireba kure n'ubushake budashidikanywaho.

Twabonye igihugu cyacu gihinduka, amahirwe agera kuri bose, nta wiga ngo undi ahezwe bijyanye n'icyo ari cyo cyangwa aho akomoka.

Ihame ry'uburinganire bw'abagabo n'abagore bwarimakajwe, uyu munsi uvuze iterambere ry'u Rwanda utavuzemo umugore uba ukoze ibara.

Byajyanye no kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa, umuturage akibonamo mugenzi we, ihame ryafashije mu kuvana u Rwanda ibuzimu ubu rukaba ruganje ibuntu.

Nk'Abanyarwanda, tubona imbuto z'akazi ke ka buri munsi. Uyu munsi urubyiruko rukura rufite icyizere n'ibitekerezo byo kubaka igihugu mu nzego zose na cyane ko kibaha agaciro kandi kibaha icyizere cy'ejo hazaza heza.

U Rwanda rwakunze gutegwa imitego myinshi cyane n'abatarwifuriza ineza, bigeze mu matora ya 2024 biba akarushyo, ariko bijyanye na bwa budasa iyo mitego mitindi rurayisimbuka ahubwo ishibukana ba nyirayo.

Amatora ya 2024 yaranzwe n'ishyaka n'ubwitange, umutekano n'umutuzo.

Byagizwemo uruhare rukomeye rw'abaturage, bigagaragaza ko Abanyarwanda barushaho gukunda imibereho ya politiki y'igihugu cyabo kuko ari bo bazi ibibabereye kurusha undi wese.

Kongera gutora Paul Kagame ku majwi 99,18% bigaragaza uburyo Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza isezerano ry'ahazaza heza kurushaho.

Ni mu gihe kuko mu myaka 30 ishize hakozwe byinshi byose bitahiriza umugozi umwe ku ngingo yo guteza imbere imibereho y'Abaturage.

Nk'urugero rumwe natanga mu 1995, ingengo y'imari y'u Rwanda yari miliyari 56 Frw gusa, kandi ubwo inkunga z'amahanga zarengaga 90% byayo, umusaruro w'umuturage umwe ari 111.9$.

Ntawe bidatangaza kubona uyu munsi u Rwanda rubarura ingengo y'imari ya miliyari 5690 Frw, 86.5% byayo bikaba amafaranga aturuka imbere mu gihugu.

Urwo ni rumwe mu ngero nto ngaragaje. Hari byinshi byiza biteganyijwe mu migabo n'imigambi y'Umuryango wa RPF Inkotanyi y'imyaka itanu kugeza mu 2029.

Byiganjemo iterambere ry'umuturage, imibereho ye myiza, imiyoborere idaheza n'ubutabera bunoze, uburezi kuri bose, ikoranabuhanga n'ibindi.

Icyakora munyemerere ngaragaze bimwe mu byifuzo numva byazitabwaho, dufatanyije muri bya budasa bwacu.

Kongera ireme ry'uburezi mu mashuri y'imyuga n'ayisumbuye no guteza imbere ubushakashatsi n'ubuvanganzo ni ingenzi cyane muri uru rugendo.

Nubwo uburezi bwatejwe imbere, ireme ryabwo mu gihugu cyiyubaka umunsi ku wundi riba rigomba gukomeza kwitabwaho cyane.

Mu gihe urubyiruko rw'u Rwanda, rugize igice kinini cy'abaturage, ruramutse ruteguwe neza rwashobora guhaza isoko ry'umurimo kuva mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu uwize uburezi, imyuga, indimi n'ubuvanganzo, ikoranabuhanga, ubuvuzi, n'ibindi byinshi, ntagomba gutegurwa nk'uzakorera mu Rwanda gusa, ahubwo birakwiriye ko ategurwa nk'uzakenerwa ku Isi hose.

Si ibyo gusa kuko abahanga mu bwubatsi, abatekinisiye mu by'amashanyarazi n'amazi, abafundi b'inyubako n'abasiga amarangi bakenerwa ku rwego mpuzamahanga, bityo na bo bagakwiriye gutegurwa kuri urwo rwego.

Ibyo byose bigamije guharanira ko u Rwanda rugira uburezi bufite ireme, rukiteza imbere mu nzego zose, kandi rugafasha abaturage barwo kuzamura imibereho myiza n'iterambere rusange hitabwa cyane ku rubyiruko.

Aho bishoboka, urubyiruko rw'u Rwanda rwashakirwa amahirwe yo kubona akazi no mu bihugu by'amahanga binyuze mu nzira za diplomasi mpuzamahanga.

Byakorwa mu buryo bwizewe kandi bunyuze mu mategeko.

Ibi birinda urubyiruko inzira z'amayeri n'amanyanga, kuko hari igihe bigenda nabi, bamwe bakiyitirira ko ari impunzi kandi bagiye gushaka imibereho, iyari gahunda y'iterambere igasiga icyasha igihugu.

U Rwanda rufite amahirwe yo gukorana n'ibihugu bitandukanye mu gushaka amasezerano y'imikoranire, aho urubyiruko rwacu rushobora kubona amahirwe yo gukora no kwiga hanze, bikarufasha gutera imbere no kubyaza umusaruro impano zabo.

Hamwe n'iyi ntsinzi kandi twiyemeje gukomeza gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego z'igihugu cyacu.

Tumwifurije ishya n'ihirwe; abakuru tumuri inyuma, turarenga abato bahinguka, twubake u Rwanda rutekanye rwo kuzaraga abana bacu n'abazabakomokaho. Imana y'i Rwanda ihe umugisha Perezida Kagame n'igihugu cyacu dukunda.

Mbere yo gutora Perezida Kagame ku majwi 99,18% Abanyarwanda babanje kumwereka icyizere bamufitiye
Mu bikorwa byo kwiyamamaza abaturage bazindukaga iya rubika baje gushyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi akaba na Chairman wayo, Perezida Paul Kagame
Beatrice Mukamuligo asanzwe ari umusomyi wa IGIHE



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/andi-mahirwe-abanyarwanda-bafite-mu-kongera-gutora-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)