APR FC igiye kumanura i Nyarugenge ba rutahizamu babiri b'abanya - Nigeria - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w'umunya-Nigeria, Chidiebere Johnson Nwobodo usatira unyuze ku mpande.

Uyu musore w'imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers yayigezemo muri 2020 ibiganiro bisa n'ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.

Nta gihindutse uyu rutahizamu agomba kuza ejo ku wa Gatatu ndetse akaba agomba gusanga abandi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.

Si uyu gusa kuko bivugwa ko irimo no kuganira n'undi munya-Nigeria na we usatira anyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.

 



Source : https://yegob.rw/apr-fc-igiye-kumanura-i-nyarugenge-ba-rutahizamu-babiri-babanya-nigeria/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)