APR FC mu biganiro bya nyuma na rutahizamu wo muri Nigeria #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC iri mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w'umunya-Nigeria usatira unyuze ku mpande, Chidiebere Johnson Nwobodo.

Uyu rutahizamu w'imyaka 21 wakiniraga Enugu Rangers, amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande ibiganiro bigeze kure n'iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Bivugwa ko Chidiebere Johnson wageze muri Enugu Rangers 2020 ibiganiro bisa n'ibyarangiye na APR FC igisigaye ari ukugera mu Rwanda bagasinya amasezerano.

Nta gihindutse uyu rutahizamu akaba agomba kuza ejo ku wa Gatatu ndetse akaba agomba gusanga abandi muri Tanzania aho bari muri CECAFA Kagame Cup.

Si uyu gusa kuko bivugwa ko irimo no kuganira n'undi munya-Nigeria na we usatira anyuze ku ruhande, Godwin Odibo wakiniraga Sporting Lagos yamanutse mu cyiciro cya kabiri, gusa ibiganiro biracyari hasi.

Chidiebere Johnson mu muryango winjira muriAPR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-mu-biganiro-bya-nyuma-na-rutahizamu-wo-muri-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)