APR FC ni yo yatsindwa ishobora kwegukana CECAFA Kagame Cup #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ni yo yatsindwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ishobora kwegukana iki gikombe kuko ikipe bazahura ya Red Arrows yaje ari umutumirwa.

APR FC yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup isezereye Al Hilal yo muri Sudani kuri penaliti 5-4.

Iyi kipe ikaba ejo ku Cyumweru muri iri rushanwa rimaze iminsi ribera Dar es Salaam muri Tanzania izahura na Red Arrows yo muri Zambia yasezereye Al Wadi.

Ubusanzwe amategeko ya CECAFA agena ko ikipe yaje nk'umutumirwa (itabarizwa muri CECAFA) iyo itwaye igikombe bayiha amafaranga agiherekeza ariko igikombe kigatwarwa n'ikipe bahuye ku mukino wa nyuma.

Ibi rero ni byo bishobora kuba mu gihe Red Arrows ejo yakwegukana igikombe kuko yaje nk'umutumirwa, mu gihe yatsinda APR FC ni yo ishobora kwegukana igikombe.

Gusa ntabwo ubuyobozi bwa CECAFA buragira icyo bubitangazaho kuko ubwo babazwaga iki kibazo, bwavuze ko bukirimo kwiga uko byazagenda niba APR yahabwa igikombe cyangwa Red Arrows nitsinda izacyegukana.

APR FC ni yo yatsindwa ishobora kwegukana CECAFA Kagame Cup



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ni-yo-yatsindwa-ishobora-kwegukana-cecafa-kagame-cup

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)