APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya APR FC yatanze ibyishimo ku bakunzi bayo ndetsw n'abandi bayifata nk'ihagarariye u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup irimo kubera muri Tanzania.

Ni ibyishimo byabonetse ubwo iyi kipe y'Ingabo z'Igihuhu yakinaga umukino wa kimwe cya Kabiri yasezereyemo Al Hilal Omboudrman yo muri Sudan ikagers ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wabereye kuri KMC Stadium urangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 90 y'umukino, aha ikipe zombi zahise zikina indi minota 30 y'inyongera.

Muri iyo minota n'ubundi ntakintu yatanze kuko yarangiye amakipe yombi aguye miswi  ubusa ku busa, ibi byatumye hitabazwa penaliti.

Penaliti zikaba zasize ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya APR FC itanze ibyishimo ibyo kugera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 5-4.

APR FC itozwa n'umunya Serbia, Darko Novic iba igeze ku mukino wa nyuma iisezereye Al Hilal  itozwa na Florent Ibenge.

Muri uyu mukino hari ku nshuro ya mbere ya  CECAFA Kagame Cup, APR FC ikoze impinduka mu bakinnyi babanzamo; kuko Seidu Yassif Dauda yafashe umwanya wa Taddeo Lwanga.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR FC: Pavel Ndzila, Mugisha Gilbert, Niyibizi Ramadhan, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Gilbert, Dauda Yassif, Dushimimana Olivier Muzungu, Victor Mbaoma Chukuemeka

Red Arrows FC yo muri Zambia yasanze APR FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda Hay Al Wady ibitego 2-0 hitabajwe iminota 30 y'inyongera.

Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida  Paul Kagame rizasozwa ku Cyumweru, tariki ya 21 Nyakanga 2024 i Dar es Salaam muri Tanzania.

The post APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cecafa-kagame-cup-2024-izahura-na-red-arrows-yaje-itumiwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-cecafa-kagame-cup-2024-izahura-na-red-arrows-yaje-itumiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)