APR FC yasesekaye ku kibuga cy'indege i Kanombe itahukanye miliyoni zirenga 20 Frw - AMAFOTO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yageze i Kigali saa Kumi n'Imwe n'Igice za mu gitondo, ikubutse muri CECAFA Kagame Cup aho yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Red Arrows FC yo muri Zambia itahana umwanya wa kabiri ikaba yahembwe million 20 Frw zirengaho gato.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere saa Kumi n'Imwe n'iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka inshuro ebyiri.

Kuri ubu, APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League igiye kwitegura indi mikino irimo uwa Simba Day izitabira tariki ya 3 Kanama i Dar es Salaam n'uwa FERWAFA Super Cup izahuramo na Police FC tariki ya 11 Kanama.



Source : https://yegob.rw/apr-fc-yasesekaye-ku-kibuga-cyindege-i-kanombe-itahukanye-miliyoni-zirenga-20-frw-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)