APR FC yisanze mu itsinda rikinika muri CECAFA Kagame Cup - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC iri mu makipe ahabwa amahirwe yo gutwara CECAFA nyuma y'uko amwe mu makipe akomeye yo muri Tanzania n'andi yari yatumiwe, atabashije kuboneka.

Amakipe nka Yanga SC, Simba SC na AZAM FC za Tanzania; TP Mazembe ya RDC na Red Arrows ya Zambia ntabwo azaboneka.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2024, tombola y'amakipe azakina CECAFA yasize APR FC yisanze mu itsinda ririmo amakipe nka Sports Villa Club yo muri Uganda, Singida Black Stars yo muri Tanzania na Al Merreikh FC-Bentiu yo muri Sudan.



Source : https://yegob.rw/apr-fc-yisanze-mu-itsinda-rikinika-muri-cecafa-kagame-cup/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)