APR FC yisanze muri Tanzania mu mikino ya CAF... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byamenyekanye muri tombora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ibera mu gihugu cya Misiri. APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda umwaka ushize w'imikino, yisanze izatangirira imikino yayo muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, aho izacakirana na Azam FC.

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania niyo yabaye iya kabiri inyuma ya Young Africans, gusa kuko muri Tanzania batanga amakipe abiri muri CAF Champions League bituma zizahura.

Uyu ni umwaka udasanzwe kuri APR FC nyuma yo kwiyubaka ishaka kugera mu mikino y'amatsinda igomba gutangira kubyerekana isura Azam FC mu mukino uzaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri muri Tanzania, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri 2024.

Azam FC ni ikipe yagaragaje imbaraga zikomeye mu mwaka ushize w'imikino ubwo yahigikaga Simba SC ku mwanya wa 2 wa shampiyona 

APR FC izaba iri mu isura nshya



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144861/apr-fc-yisanze-muri-tanzania-mu-mikino-ya-caf-campiyions-league-144861.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)