B Threy yahundagajweho imitoma n'umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mvugo yuje imitoma, Keza Nailla yifurije isabukuru nziza umugabo we Muheto Bertrand uzwi nka B Threy n'imfura ya bo bavukira umunsi umwe.

Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yagaragaje umunezero udasanzwe kuba abafite mu buzima bwe.

Ati "Umwaka urirenze mbaye umubyeyi, inseko n'urukundo rwinshi bisaze umuryango wanjye. Ndibuka igihe muganga yavugaga ko nzabyara mu mpera za Nyakanga, umugabo wanjye B Threy yahise avuga ko ari ku isabukuru ye kandi koko byarabaye none basangiye isabukuru y'amavuko.'

Ku wa 27 Nyakanga 2023 ni bwo B Threy n'umugore we Keza bibarutse imfura ya bo, bityo iba ihuje umunsi w'amavuko na Se umubyara.

B-Threy uri mu batangije Injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo. B-Threy na Keza bakoze ubukwe muri Werurwe 2023.

Keza yifurije umugabo we B Threy isabukuru nziza



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/b-threy-yahundagajweho-imitoma-n-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)