Dr Vincent Biruta yabigarutseho ubwo hasozwaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida watanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024.
Dr Vincent Biruta yagaragaje ko imitwe ya Politiki uko ari umunani ari yo PSD, PL, PSR, UDPR, PDI, PDC, PPC na PSP yahisemo gushyigikira Paul Kagame, yahisemo neza kuko mu minsi ishize bari mu bikorwa byo kwiyamamaza basanze abaturage nabo barabirangije.
Ati 'Twasanze Abanyarwanda barabirangije kuko aho twagiye hose, ibi nibyo bagendaga batubwira aho twanyuraga hose, batubwira ngo turashima ibyo tumaze kugeraho bishingiye kuri demokarasi, imiyoborere myiza kandi bagaragaza hari ibindi byinshi bateganya mu myaka itanu iri imbere.'
Dr Vincent Biruta yagaragaje ko ku wa 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazabyina intsinzi ku mugoroba nyuma yo gutora umukandida wabo Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu.
Ati 'Ku wa mbere tuzatora ariko tuzanatsinda. Tuzatsinda ndetse cyane. Ubwo rero ngira ngo mu masaha ya nimugoroba ku wa Mbere, tuzaba twatangiye ibirori twizihiza intsinzi. Twese kandi mu guhugu hose bizaba ari ibirori.'
Yavuze ko abanyamahanga bazababazwa n'ibizava mu matora, bakwiriye kubyihanganira kuko amahitamo areba Abanyarwanda.
Ati 'Hari abandi nabo bazaba biteguye gutanga amanota, ariko ntabwo turi abanyeshuri babo nta n'ubwo twabagize abarimu bacu, bazabyihorere amanota atangwa n'Abanyarwanda kandi bazayatanga menshi.'
Yakomeje avuga ko 'Bazumve ko ibyo turimo ntabwo ari ugushaka gusa na bo, si ugushaka kugenda nka bo, si ukugendera ku muco wa bo, ibyo turimo ni ibireba u Rwanda bikareba n'Abanyarwanda. Abanyarwanda rero ibyo batugaragarije ni uko bahisemo Paul Kagame ngo akomeze ayobore iki gihugu akigeze ku majyambere yifuza, yubakiye ku bumwe kandi bose batere imbere ntawe usigaye inyuma'
Yagaragaje ko Abanyarwanda bimakaje Politiki ishyira imbere amacakubiri bakorera hanze y'u Rwanda bakwiye kubivamo bakaza kwifatanya n'abandi mu guteza imbere igihugu no kwimakaza ubumwe n'iterambere ridaheza.
Ati 'Hari bamwe tujya turirimba ngo byari byabananiye ariko ubu ngubu bwo byarabayoboye, bazaba bari mu byabo baganya, ariko nta kundi twabigenza icyo twabagiramo inama ni uko bagaruka bakadusanga kuko ibyo tuvuga ni ubumwe bw'Abanyarwanda, amajyambere y'u Rwanda n'imibereho myiza y'Abanyarwanda bose. Ibyo ntabwo bikomeye bashyize mu gaciro badusanga tukagendana.'
Yagaragaje ko gahunda ari ugutora Paul Kagame hanyuma bagatsinda amatora ku kigero cyo hejuru.
Ati 'Uvanye igikumwe ku gipfunsi byaba bikiri igipfunsi? Ibyo rero ntabwo dushobora kubikora. Igikumwe ku gipfunsi twitorere Perezida wacu. Tuzabishimangira ku wa Mbere.'
Biteganyijwe ko Abanyarwanda bazatora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite 53 ku wa 14 Nyakanga 2023 ku baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku bari imbere mu gihugu ndetse na 16 Nyakanga 2024 ku badepite b'ibyiciro byihariye.