Babahinduranya nk'imyenda! Ibyamamarekazi 10... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n'uburyo nabo baba bifuzwa n'abagabo benshi babirukaho bituma nabo biborohera kubahinduranya, dore ko ibyo kubona umukunzi biba byoroshye kuburyo adashobora kwicara atamufite. Ibi kandi ntibabikora mu bwihisho kuko banabishyira ku muragaragaro.

Usanga nk'umuhanzikazi runaka uyu munsi yafotowe asomana n'umusore runaka, bwacya ugasanga afotowe yishimanye n'undi bitewe n'uko ubuzima bwabo buba bushyirwa hanze cyane. 

Benshi muri bo barimo nka Jennifer Lopez, Taylor Swift, Kim Kardashian bagiye biyemerera ko badashobora gutuza badafite abakunzi kuburyo niba yatandukanye n'umwe uyu munsi, mu minsi itarambiranye araba amaze kubona undi umusimbura.

InyaRwanda yaguteguriye urutonde rw'ibyamamarekazi ku rwego mpuzamahanga byagiye bihinduranya abagabo ku bwinshi:

1. Drew Barrymore

Drew Blyte Barrymore ni umukinnyi wa filime, umwanditsi w'ibitabo ndetse akaba anafite ikiganiro kuri televiziyo ya CBS cyitwa 'The Drew Barrymore Show' atumiramo ibyamamare. Uyu mugore w'imyaka 49 yatangaje ko amaze gukundanaho n'abagabo 30 barimo 3 barushinze ntibirambe. Yavuze ko mu 2012 ubwo yarushingaga na Will Kopelman yaramaze gukundanaho n'abagera kuri 22, gusa kuva batandukana mu 2016 yakundanye n'abagabo 8 bityo bose hamwe ni 30.

2. Britney Spears

Uyu muhanzikazi benshi bita 'Princess of Pop', amakuru ye aheruka gutangazwa ni uko yavuze ko yazinutswe ibyo gukundana n'abagabo nyuma y'agatanya zegera kuri 3. Gusa nubwo bimeze bityo Britney Spears yaciye ibintu i Hollywood n'abagabo batandukanye ndetse bose bagera kuri 17 barimo n'uwo baherutse gutandukana bamaranye amezi atanu gusa.

3. Halle Berry

Uburanga bw'umukinnyi wa filime Halle Berry wanigeze kwitabira irushanwa rya Miss World mu 2000, bwirahirwa na benshi barimo n'abahanzi bakunze kumuririmbaho barimo n'umuraperi Kendrick Lamar wagize ati:"Umugore mwiza ni usa nka Halle Berry gusa Imana nayo ntiyaremye abandi nkawe niwe gusa yaremye'. Halle w'imyaka 57 amaze kukanyuzaho n'abagabo 15 barimo Van Hunt bari mu rukundo ubu.

4. Jennifer Lopez

Mu batarahiriwe n'urukundo n'umuhanzikazi Jennifer Lopez arimo. Amaze guhana gatanya eshatu yewe n'umugabo we wa Kane Ben Affleck nawe baherutse gutandukana n'ubwo batarasinya gatanya. J-Lo utarigeze ahisha ko atabasha kubaho atarikumwe n'umugabo, amaze kukuanyuzaho n'abagabo 14 barimo 3 bagiye barushinga bagatana, 7 bagiye bibanira nk'umugabo n'umugore, n'abandi 4 bakundanyeho ntibimare kabiri.

5. Rihanna

Icyamamarekazi mu muziki, Rihanna, wakanyujijeho n'abasore benshi barimo n'ibyamamare nka Chris Brown, Drake, Travis Scott, Leonardo DiCaprio n'abandi, kuri ubu asigaye yarabaye umubyeyi w'abana 2 ndetse abanye neza n'umugabo we A$AP Rocky. Gusa mbere y'uko Rihanna akundana n'uyu muraperi yabanje kukanyuzaho n'abagabo 13.

6. Sandra Bullock

Ni umwe mu bagore bubatse izina muri Sinema, wamamaye muri filime nka 'The Proposal', 'The Blind Side', 'Bird Box' n'izindi. Sandra Bullock yakanyujijeho n'abagabo 12 barimo Jesse James barushinze mu 2005 bagatandukana mu 2010. Hamwe na gafotozi Bryan Randall uherutse kwitaba Imana bari bamaranye imyaka 11. Mbere y'uko Sandra akundana na Bryan yaramaze kukanyuzaho n'abagabo 11, Bryan aza ari uwa 12, icyakoze kuva yakwitaba Imana Sandra Bullock ntawundi mugabo arongera gukundana nawe.

7. Scarlett Johansson

Ni icyamamarekazi mu gukina filime benshi bita 'Black Widow' kubera filime za 'Avengers' zatumye amenyekana. Scarlett yatangaje ko yakundanyeho n'abagabo 13 barimo Colin Jost barushinze mu 2020. Mbere akaba yarakanyujijeho n'abarimo Ryan Reynolds babanye imyaka 4 gusa.

8. Taylor Swift

Umuhanzikazi w'icyamamare Taylor Swift, azwiho kuba akunze gukundana n'ibyamamare bigenzi bye gusa ntibarambane. Ni kenshi yakundanyeho n'abahanzi n'abakinnyi ba filime barimo Harry Styles, Calvin Harris, Tom Hiddleston n'abandi. Yakanyujijeho n'abagabo 11 kugeza kuri Travis Kelce bari kumwe ubu wujuje umubare wa 12.

9. Katy Perry

Umuhanzikazi w'icyamamare, Katy Perry, nawe ari mu bakundanyeho n'abagabo benshi. Yivugiye ko yakundanye n'abagabo 11 barimo n'uwo barikumwe ubu Orlando Bloom bamaze kubyarana umwana w'umukobwa. Muri aba bagabo 11 kandi harimo umunyarwenya w'umwongereza Russell Brand barushinze mu 2010 bagatandukana mu 2012.

10. Natalie Portman

Umukinnyi wa filime Natalie Portman ukomoka muri Israel, yagiye akundwa muri filime nka 'Leon', 'Black Swan', 'No String Attached' n'izindi. Natalie yakanyujijeho n'abagabo 10 barimo na Benjamin Millepied baherutse guhana gatanya bari bamaranye imyaka 12 barushinze.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144820/babahinduranya-nkimyenda-ibyamamarekazi-10-byakanyujijeho-nabagabo-benshi-amafoto-144820.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)