BAD yagaragaje ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda uziyongeraho 6,5% mu 2024 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryo zamuka ry'ubukungu ryagizwemo uruhare n'ishoramari ryashyizwe mu bwubatsi, ubukerarugendo bushingiye ku nama n'umusaruro ukomoka ku bukerarugendo muri rusange wakomeje kwiyongera.

Nubwo ibiciro byazamutse bikava kuri 13,9% mu 2022 bikagera kuri 14,3% mu 2023, kugenzura neza politiki y'ifaranga no kwiyongera kw'ibiribwa byagabanyije ibyo biciro mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Urwego rw'imari na rwo rwarazamutse, inguzanyo amabanki atanga zitishyurwa ziragabanywa kugera munsi ya 4,3% mu 2023.

Ku rundi ruhande, ikinyuranyo cy'ibyo igihugu gikoresha biruta ibyo cyinjiza cyakomeje kuzamuka kiva ku 10,3% mu 2022 kigera kuri 11,1% mu 2023 ugereranyije n'umusaruro mbumbe w'igihugu.

Ikindi iyi raporo ya BAD igaragaza ko umwenda igihugu gifite wazamutse uva kuri 66,7% ugera kuri 73% by'umusaruro mbumbe.

Bigizwemo uruhare n'ingamba zitandukanye mu guhangana n'ibibazo bishobora kwangiriza urwego rw'imari no kuzamura ibyoherezwa mu mahanga n'izindi ngamba, biteganyijwe ko 2024 izarangira umusaruro mbumbe wiyongereyeho 6,5%.

BAD igaragaza ko mu myaka ishize u Rwanda rwakomeje kuzamura imibereho myiza y'abaturage, ibigaragaza ko icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 69 mu 2023, icyakora ubushomeri bugakomeza kuba ibibazo kuko mu 2023 bwari kuri 16,8%.

Igaragaza uburyo ari ingenzi mu gukomeza kubaka inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere ry'ubukungu, bikazatuma abaturage babona imirimo iki kigero cy'ubushomeri kigakomeza kumanuka.

U Rwanda rurakataje cyane cyane mu nzego zijyanye n'ikoranabuhanga no kongera umusaruro hashingiwe ku dushya, icyakora nubwo hashyizweho politiki nziza zikomeza guteza imbere ubukungu, ruracyahura n'izindi mbogamizi zituma umusaruro utiyongera.

Zirimo ubumenyi bukiri hasi, ibikorwaremezo bitangwaho menshi kurusha ayo byinjiza, umutungo kamere utari mwinshi, ubwiyongere bw'abaturage n'imihindagurikire y'ibihe.

BAD igaragaza ko kongerera ubushobozi abaturage mu by'ubumenyi n'imari, guteza imbere udushya n'ubushakashatsi no kugabanya ibiciro biri hejuru ku mishinga y'ibikorwaremezo minini, bizatuma ruhangana n'ibyo bibazo.

Mu gihembwe cya mbere cya 2024 umusaruro mbumbe w'u Rwanda wageze kuri miliyari 4,486 Frw uvuye kuri miliyari 3,904 frw mu gihembwe cya mbere cya 2023, bigaragaza izamuka rya 9.7%.

Ishoramari mu mirimo y'ubwubatsi mu bikomeje kuzamura ubukungu bw'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bad-igaragaza-ko-umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-uziyongeraho-6-5-mu-2024

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)