Uyu mugabo wamamaye muri filime 'Mbaya', 'Ziro 2 Life; yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki ndetse no muri Cinema. Ahubwo amaze igihe ashyize imbaraga mu gukora ibiganiro ku rubuga rwa Youtube, aho atanga ibitekerezo bye mu ruhererekane rw'ibizwi nko gusesengura.
Yari amaze iminsi atanze integuza y'iyi filime, ndetse agaragaza ko yifashishijemo abakinnyi bakomeye ndetse n'abashya barimo Bahati Makaca uzakina yitwa Devu, Ozil wakinnye yitwa Rody, Selemani D'amour wakinnye yitwa Papa Douce, uzwi nka Mama Nicky akina yitwa Mama Douce, Claudine ukina yitwa France, Marim ukina yitwa Douce, Djasoumil ukina yitwa Liza n'abandi.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahati yavuze ko yageze ku gutunganya iyi filime nyuma y'imyaka ibiri yari ishize atagaragara muri Cinema. Ni filime avuga ko yanditse mu gihe kirekire, ashingiye ku butumwa yakubiyemo muri iyi filime.
Yavuze ko yatangiye kuyikoraho akimara gukora ubukwe. Ati 'Kuva nakora ubukwe nibwo natangiye kuyitekereza no gutangira urugendo rwo kuyikoraho.'
Iyi filime yubakiye ku musore witwa Devu uba ufite abakobwa babiri bakundana. Hari umukobwa witwa France uba mu Rwanda ari nawe akunda cyane, ndetse na Duce uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nawe uba umufasha mu mibereho ya buri munsi.
Aba bakobwa bombi aba yarabambitse impeta ya 'Fiancialles'. Wa mukobwa wo muri Amerika witwa Duce agaruka mu Rwanda yitegura gukora ubukwe na Dave nk'uko baba barabivuganye.
Uyu mukobwa akigera mu rugo rwa Dave-umukunzi we ahita yitaba Imana. Bahati ati 'Ni ukuvuga ngo filime ishingiye ku rupfu rwa Duce uwo ubarizwa muri Diaspora, uba waje mu Rwanda gukora ubukwe, noneho ababyeyi baramubura, kuko baba batazi ko yapfiriye ku mukunzi we, bigera aho France amenya ko Devu yamubeshyaga.'
Bahati yavuze ko yifashishije abakinnyi bakomeye muri iki gihe muri filime ye kubera ko irimo ubutumwa bwihariye. Ariko kandi yatekereje no guha umwanya abakinnyi bashya muri filime barimo n'uwitwa Claudine uzagaragara bwa mbere muri filime binyuze muri iyi yise 'Diaspora'.
Yavuze ko yashoye arenga amadorali ibihumbi 10 [13,186,420.00] muri iyi filime 'bitewe n'uko yakiniwe mu bice bitandukanye kandi irimo abakinnyi b'amazina akomeye'.
Bahati yavuze ko tariki 27 Nyakanga 2024 ari bwo azashyira ku mugaragaro iyi filime, ndetse ari kuvugana n'ibigo binyuranye kugirango azabashe kuyimurika ku mugaragaro.
Bahati Makaca akina muri iyi filime yitwa 'Devu'- Niwe ukina atereta abakobwa babiri barimo Diaspora
Ozil Rody uzwi cyane muri filime zirimo 'Impanga', 'Isi Dutuye' ari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime
Selemani D'Amour akina yitwa Papa Douce- Yamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka 'Nkuba' 'Urugamba', 'Nta heza h'Isi', 'Ruganzu' 'Ndi Umukiristo' n'izindi
France Claudine agiye kwinjira mu rugendo rw'abakina filime binyuze muri filime 'Diaspora'
Djasoumil Iliza ari mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime y'uruhererekane yitwa 'Diaspora'
Mariam ukina yitwa 'Douce'- Umukobwa uba ubarizwa muri Amerika ari mu rukundo na Bahati
Wamamaye nka Mama Nicky muri filime 'City Maid'- azagaragara muri iyi filime yitw 'Mama Douce'
Sifa Jody uzwi cyane muri iki gihe binyuze muri filime 'Bamenya' ni umwe mu bifashishijwe muri filime 'Diaspora'
Bahati yavuze ko tariki 27 Nyakanga 2024 azashyira ku isoko iyi filime