Baho International Hospital yungutse inzobere ifasha kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin ni inzobere mu kuvura indwara zitandukanye z'abagore, kwita ku babyeyi batwite kugeza babyaye, kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y'abagore n'abagabo, ibijyanye n'imyakura, gufasha ababuze urubyaro hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi.

Ni umwe mu bize mu bijyanye n'ubuvuzi rusange muri Kaminuza ya Cairo yo mu Misiri, ayikomerezamo mu cyicyiro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwita ku bagore batwite no guhangana n'indwara zifata imyanya myibarukiro, akaba anafite impamyabushobozi yahawe na European Society of Gynecological Endoscopy.

Ni impamyabushobozi yahamyaga ko yasoje amasomo ajyanye no kubaga abagore zimwe mu ndwara zifata imyanya myibarukiro ariko hifashishijwe ikoranabuhanga rifasha mu kutabaga umuntu ahantu hanini.

Muri Baho International Hospital, Dr. Bahgat Korany Yassin azajya afasha abafite ibibazo by'ubugumba kureba ikibazo bafite, abatwita ariko bagahura n'ibibazo bitandukanye, akurikirane abatwite kugeza babyaye, abafite ibibazo bisaba kubagwa abe yabibakorera hifashishijwe iryo koranabuhanga ryo guca ahantu hato ku mubiri, ndetse ni na we uzajya atanga serivisi za IVF ziteganywa gutangizwa vuba.

Uretse gufasha abagore azajya afasha n'abagabo bafite ibibazo by'imyanya myibarukiro bishobora no gutuma bagira ikibazo cy'ubugumba, baba abatarigeze babyara n'ababyigeze ariko bakagira ibibazo nyuma.

Umuhuzabikorwa mu Bitaro bya Baho International Hospital, Umuhoza Nicole yavuze ko izi serivisi batari bazifite ari yo mpamvu bazanya uwo muganga uzahoraho kugira ngo afashe abagana ibi bitaro kubona izo serivisi zitangwa hake.

Ati 'Azafasha kandi no mu guhuza intanga ibizwi nka In Vitro Fertilization, IVF. IVF ni gahunda turi gutegura nyuma yo kubona ko mu Rwanda izo serivisi zitangirwa hake abenshi bakajya kuzishakira hanze. Turi gushaka uko tuzishyiraho, Abaturarwanda bazibonere hafi kuko ni inshingano zacu kwita ku magara y'Abaturarwanda.'

Si ubwa mbere Dr Yassin agiye gutanga izo serivisi, kuko yazitanze henshi nko mu Bitaro bya King Saud Medical City, biherereye i Riyadh muri Arabie Saoudite, azitanga muri Gannah Hospital cyane cyane mu bijyanye na IVF mu myaka irindwi, i Clemont-Ferrand mu Bufaransa, muri Kenya, mu Birwa bya Maldives n'ahandi.

Iyo muganira uba wumva byamugora kubona umubare w'abo yafashije kuko amaze igihe kirenga imyaka 10, afasha ababuze urubyaro, akavuga ko 'ubu abatahiwe ari Abanyarwanda n'abandi banyamahanga bagana Baho International Hospital.'

Dr Yassin ati 'Mu mwaka ushize nasuye Baho International Hospital mbona ni ibitaro bifite icyerekezo gifatika mu buvuzi, bifite ibikoresho bihambaye, bituma numva naza hano, turemeranya ubu nahageze. Uyu munsi turi hano ngo dufashe abantu bafite ibyo bibazo. Nyuma y'uko bikunze muri Kenya n'ahandi, dushaka ko bikunda na hano mu Rwanda.'

Baho International Hospital ni ibitaro bimaze kwandika izina mu gufasha Abaturarwanda n'Abanyamahanga batandukanye, aho mu kwezi yakira abarwayi bari hagati ya 1500 na 6000, imibare bashaka kongera bijyanye n'izo serivisi nshya bari kuzana umunsi ku wundi. Ushaka serivisi batanga yanyura aha +250 782343710/+25078 812 5035

Mu kwezi Ibitaro bya Baho byakira abarwayi bari hagati ya 1500 na 6000
Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin wahawe akazi muri Baho International Hospital yavuze ko amaze imyaka irenga 10 afasha mu kuvura indwara z'abagore
Umuhuzabikorwa mu Bitaro bya Baho International Hospital, Umuhoza Nicole yavuze ko bashaka no gutangiza ishami rifasha ababuze urubyaro kurubona hifashishijwe ikoranabuhanga rya IVF
Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin, wahawe akazi na Baho International Hospital ni inzobere mu bijyanye n'indwara z'abagore ndetse afite uburambe mu bijyanye n'ikoranabuhanga ryo guhuriza hanze y'umuntu intanga rizwi nka IVF

Amafoto: Rusa Willy Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baho-international-hospital-yungutse-inzobere-ifasha-kubyara-hifashishijwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)