Bamwe babuze aho kwicara! Teacher Mpamire yis... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, gisanzwe gihuza urubyiruko n'abandi biyumvamo 'Comedy' ndetse n'inkuru ziba zikubiyemo.

Cyabaye kandi ikiraro cyo guteza imbere impano z'abakiri bato muri uyu mwaka. Kuri iyi nshuro byari umwihariko kuko cyahujwe no kwizihiza intsinzi ya Perezida Kagame, uherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda muri Manda y'imyaka itanu aho yatsinze n'amajwi 99.18%.

Ni ubwa mbere Teacher Mpamire yari ataramiye abakunzi be muri Gen-Z Comedy, ariko si ubwa mbere Dr Hillary Okello bavuka mu gihugu kimwe (Uganda) yari ataramiye abafana be, kuko yagiye yigaragaza mu bihe bitandukanye. Bwari ubwa gatatu.

Teacher Mpamire umwibuke cyane mu bitaramo bya Seka Live, aho yagiye anyura ibihumbi by'abantu yisunze inkuru zigaruka kuri Museveni, n'ubwiza bw'abanyarwandakazi.

Bamwe mu babuze aho kwicara! Imibare igaragaza ko iki gitaramo kitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi bibiri, ni mu gihe aho gisanzwe kibera hakira abantu 1500.

Fally Merci utegura ibi bitaramo yabwiye InyaRwanda ko 'iki gitaramo ari ishusho y'ukuntu abantu bakunda 'Comedy' kandi bakozwe ku mutima no kuba Paul Kagame yarongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda'.

Akomeza ati 'Kuba umuntu yabuze aho kwicara ariko agakomeza gutekereza, no guhagarara bigaragaza urukundo akunda 'Comedy' ndetse n'abanyarwenya tuba twatumiye. Kuri twe, biduha umukoro wo gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bihangano'

Teacher Mpamire yari rurangiza!

Uyu mugabo yabanjirijwe ku rubyiniro n'abarimo Keppa, Dudu, Pirate, Rumi, Clement Inkirigito, Muhinde ndetse na Ambasaderi w'Abakonsomateri.

Yaserutse yitwaje ikibahu yandikagaho bimwe mu byo yavugaga, kandi yisanishaga na mwarimu koko ubundi atanga amasomo yubakiye ku rwenya.

Yanyuze benshi ubwo yisanishaga na Perezida Museveni akagaruka ku ngingo zinyuranye, bigera ubwo ashima urubyiruko rw'u Rwanda ruhurira hamwe rukiteza imbere, bitandukanye n'urubyiruko rwa Uganda rwiganye urwa Kenya rukishora mu mihanda mu myigaragambyo.

Uyu munyarwenya uri mu bakomeye, yanashimye byimazeyo Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy ku bwo kumutumira. Yavuze ko ibi bitaramo ari urubuga rwiza ku rubyiruko rushaka kwidagadura no kugaragaza impano kuko 'bibarinda indi mitekerereze mibi'.

Uyu munyarwenya kandi yashimiye Perezida Kagame watsinze amatora akaba agiye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Iki gitaramo cyatumiwemo Teacher Mpamire na Dr Hillary Okello ndetse na Massamba Intore cyahujwe n'umunsi wo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame watsinze amatora ya Perezida wa Repubulika ku majwi 99.18%. Ni amatora yabaye tariki 14-15 Nyakanga 2024.

Muri Nzeri 2023, Mpamire yatembagaje abarimo Museveni mu birori byo kwizihiza imyaka 79 y'amavuko amaze avutse cyabereye ahitwa Kololo, cyari cyahurijwe hamwe no guha icyubahiro ingabo zarwaniye mu gace ka Katonga, zafashije Museveni gufata igihugu mu 1985.

Mugenzi we Dr Hillay Okello yateye urwenya agaragaza uburyo abahanzi bo muri Uganda batandukanye cyane n'abo muri Amerika. Yavuze ko abo muri Uganda iyo begukanye igikombe bavuga ijambo bacyurira abantu babahemukiye, ni mu gihe abo muri Amerika bita cyane ku gushimira ababafashije mu rugendo.

Dr Mpabwanamaguru Merard wabaye Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire, yanditse kuri konti ye ya X agaragaza ko yakozwe ku mutima no kuba yabashije kwitabira igitaramo cya Gen- Z Comedy. Yashimye abanyarwenya bamususurukije barimo Teacher Mpamire, Dr Hillary Okello bo mu gihugu cya Uganda.

Yanashimye kandi abanyarwenya bo mu Rwanda ku bw'impano zabo zitanga icyizere. Uyu mugabo yanashimye Fally Merci utegura ibi bitaramo, ndetse na Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi igira uruhare mu gukomeza guteza imbere indanga ndangamuco. Ati 'Impano zabo no guhanga ibishya byari bihebuje.' 


Mpamire azwi nk'umunyarwenya wisanisha n'imibereho ya Perezida Museveni mu bihe bitandukanye


Mpamire yashimye urubyiruko rw'u Rwanda bahurira hamwe bakiteza imbere aho kujya mu myigaragambyo nk'abo muri Uganda


Teacher Mpamire yanyuze mu bihumbi by'abantu bitabiriye iki gitaramo bamushimira


Teacher Mpamire yabanje guserutsa mu ishusho y'umwarimu uri gutanga amasomo anyuranye y'ubuzima


Abanyamakuru Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo ndetse na Babu wa Isibo TV 


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim uherutse gusohora indirimbo 'Twatsinze'


Dr Hillary yateye urwenya ku ndirimbo 'Agatako' ya Dj Pius na Chameleone


Umunyarwenya Dr Hillary Okello yanyuze benshi ubwo yaririmbaga indirimbo 'I am not Afraid' y'umuraperi uri mu bakomeye ku isi, Eminem











Fally Merci yavuze ko ubwitabire muri iki gitaramo bwagaragaje uburyo abantu bakomeje gushyigikira uruganda rwa 'Comedy'












Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145302/bamwe-babuze-aho-kwicara-teacher-mpamire-yisanishije-na-museveni-abantu-bataha-bamwirahira-145302.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)