Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuba Perezida w'u Rwanda, uyu munsi yabikomereje Iburasirazuba mu Bugesera, nk'inshuro zabanje n'ubundi yari ashyigikiwe n'ibyamamare.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga, Perezida Kagame yiyamamarije Kindama muri Bugesera, umuhango witabiriwe n'abaturage benshi barimo n'ibyamamare.
Umuhanzi Tom Close akaba yaserukanye n'umugore Tricia Close baje gushyigikira Perezida Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati "gahunda ni 100%, isango ni tariki ya 15/7 (nibwo amatora azaba), igikumwe tukagitera ahari igipfunsi."
Tom Close akaba atari we wenyine waserukanye n'umufasha we, na Isimbi Model n'umugabo we ukomoka muri Isiraheri, baserukanye mu mwambaro wanditseho 'PK' (Paul Kagame) ndetse hariho n'ifoto y'igipfunsi.
Ibindi byamamare byahagaragaye hari nka Patycope uzwiho cyane kuvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (influencer), umunyamideli Kate Bashabe, abahanzi King James, Knowless, Nyampinga w'u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, umujyanama w'abahanzi Muyoboke Alex n'abandi benshi.