Bamwe mu bahinzi b'i Kigali biyemeje gucika ku kuvanga imyaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu masomo aba bahinzi bamaze kungukira mu mahugurwa y'ukwezi bari guhabwa n'Ihuriro r'Abanyarwanda bize Ubuhinzi muri Israel, HORECO rifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'u Ubworozi, RAB.

Ubwo hatangizwaga aya mahugurwa ku mugaragaro kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 Ku Kagugu mu Mujyi wa Kigali, aba bahinzi bavuze ko mu munsi umwe bamaze bahugurwa bamze gusobanukirwa neza akamaro ko guhinga igihingwa kimwe mu murima.

Karugaba Isaïe uhinga imboga n'imbuto mu gishanga cya Nyagisenyi-Rufigiza, yavuze ko guhinga mu kajagari habamo ibihombo byinshi.

Yagize ati 'Hari abahinzi wasangaga umwe yahinze amashu, undi agahinga imiteja na we wabibona ukabona nta kintu bishora kumara no kubibonera isoko bikaba ikibazo. Iyo muhinze ikintu kimwe mubasha kukibonera isoko ndetse no kurwanya ibyonnyi bikoroha kuko nk'ibyona imiteja si byo byona amashu."

Murara Desiré uhinga ibirayi n'imboga, yavuze ko yamenye neza akamaro ko guhinga igihingwa kimwe aho kugendera ku myumvire yo kubivanga ngo utagira icyo uzajya guhaha ku isoko.

Yagize ati 'Hari ubwo wahingaga nk'ibigori ugashyiramo n'udushyimbo iruhande ukongeramo n'utujumba. Byari igihombo kuko ubwo buhinzi twabukoze igihe kirekire. Nkanjye najyaga mpinga imirima ibiri ya are 20 ariko iyo nakabyaga nakuragamo nk'ibilo 200 ariko ubu nsigaye nkuramo toni cyangwa nkarenza. Twize ko aho igihe kigeze ubu wahinga igihingwa kimwe cyakwera neza ukagurisha ukajya kuguramo ibindi'.

Umuyobozi Mukuru wa HORECO, Iyamuremye Jacques Dawson, yavuze ko aya mahugurwa ari gutangwa mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy'ihinga gitaha.

Yagize ati 'Turi gutangira igihembwe cy'ihinga cya 2025 A kandi ni yo itanga umusaruro mwiza mu gihugu. Bisaba ko tujyanamo n'abahinzi tukabahugura uko bahinga imirima neza ndetse no gufata neza umusaruro n'uburyo bwo kubona amasoko. Dushaka kuzamura umusaruro ngo twihaze mu biribwa ariko ni urugendo rurerure tugomba kujayanmo n'abahinzi ari yo mpamvu tubahugura'.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB ya Rubilizi, Ayinkamiye Agnès, yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazanunguka ubumenyi mu ku micungire y'amakoperative babarizwamo kuko ari yo nkingi yo gutezwa imbere n'ubuhinzi bakora.

Aya mahugurwa, ari guhabwa abahinzi 291 bo mu turere 11 HORECO ikoreramo harimo utwo muri Kigali, mu Burasirazuba n'Amajyaruguru.

Ari kubera muri utwo turere HORECO ikoreramo kuva ku itariki 22 Nyakanga kugeza 16 Kanama 2024, akaba yaritabiriwe n'amakoperative 29 y'abahinzi n'indi miryango y'abakoresha amazi.

Ayinkamiye Agnès yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazanunguka ubumenyi mu ku micungire y'amakoperative babarizwamo kuko ari yo nkingi yo gutezwa imbere n'ubuhinzi bakora
Iyamuremye Jacques Dawson yavuze ko amahugurwa ari gutangwa mu rwego rwo kwitegura igihembwe cy'ihinga gitaha
Ubuhinzi buvanga imyaka butanga umusaruro muke
Ayinkamiye Agnès yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazanunguka ubumenyi mu ku micungire y'amakoperative babarizwamo kuko ari yo nkingi yo gutezwa imbere n'ubuhinzi bakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-mu-bahinzi-b-i-kigali-biyemeje-gucika-ku-kuvanga-imyaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)