Barangajwe imbere n'intwaro nshya APR FC yerekeje Dar es Salaam (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho igiye kwitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizatangira ku munsi w'ejo.

Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ikaba igiye gukina iri rushanwa rizatangira ku munsi w'ejo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga rikazasozwa tariki ya 21 Nyakanga 2024.

Iyi mikino ikaba izaba izabera ku bibuga bibiri icya Azam Complex kiri Chamazi ni mu gihe indi mikino izabera kuri KMC Stadium iri Kinondoni.

APR iri mu itsinda rimwe na Villa SC, Singida Black Stars na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y'Epfo yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania.

APR FC ikaba yahagurukanye abakinnyi ba yo barimo n'abakinnyi bashya iheruka kugura.

Barangajwe imbere n'abakinnyi batatu iheruka gutangaza ari bo; abya-Ghana, Richmond Lamptey na Seidu Dauda ndetse na rutahizamu w'umunya-Mauritania Mamadou Sy.

Si aba gusa kuko yanajyanye na myugariro Aliou Souane ukomoka muri Senegal wamaze gusinyira iyi kipe ariko akaba ataratangazwa.

Richmond Lamptey
Mamadou Sy
Seidu Dauda Yussif
Rutahizamu Victor Mbaoma usanzwe yatakira APR FC
Aliou Souane
Umunyezamu Pavelh Ndzila



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/barangajwe-imbere-n-intwaro-nshya-apr-fc-yerekeje-dar-es-salaam-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)