Bari bafite akamwenyu mu maso! APR FC yahaye ikaze abakinnyi babatu bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yahaye ikaze abakinnyi batatu muri bane n'abanyamahanga iheruka gusinyisha bazayifasha mu mwaka w'imikino wa 2024-25.

Abo ni abanya-Ghana babiri, Richmond Lamptey na Seidu Dauda ndetse n'umunya-Mauritania, Mamadou Sy.

Ejo hashize ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, APR FC yemeje ko aba bakinnyi bamaze kuba abayo maze ibatangariza abakunzi ba yo.

Richmond Lamptey ukina mu kibuga hagati ariko afasha abasatira no kugarira (box to box) yakiniraga ikipe ya Asante Kotoko, ni umukinnyi byavugwaga ko n'ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani yamwifuzaga.

Seidu Dauda Yussif we akaba akina mu kibuga hagati yugarira aho yaje muri APR FC amaze gufasha ikipe ya Smartex kwegukana shampiyona, aje guhanganira umwanya n'abarimo Taddeo Lwanga utaremeje abakunzi ba APR FC.

APR FC kandi yahaye ikaze rutahizamu w'imyaka 23 ukinira ikipe y'igihugu ya Mauritania uvuye muri Nouakchott Kings akaba aje guhanganira umwanya na Victor Mbaoma, Mamadou Sy.

Gusa nubwo APR FC yerekanye aba bakinnyi ntabwo yerekanye myugariro w'umunya-Senegal, Aliou Souane wanageze mu Rwanda mbere y'abandi, gusa amakuru avuga ko na we yamaze gusinyira APR FC.

APR FC uyu munsi irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Tanzania aho yitabiriye CECAFA Kagame Cup izatangira ejo.

Richmond Lamptey yamaze kuba umukinnyi wa APR FC
Seidu Dauda na we APR FC yamuhaye ikaze
Rutahizamu ukomoka muri Mauritania, Mamadou Sy



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bari-bafite-akamwenyu-mu-maso-apr-fc-yahaye-ikaze-abakinnyi-babatu-bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)