Bari gutigisa imijyi yose y'u Rwanda! Aba-Djs... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi b'umuziki by'umwihariko muri Kigali no hanze yayo barabizi ko uryoshywa cyane n'aba-Djs batandukanye baryohereza aho baba basohokeye. Uko iminsi igenda indi ikaza ni ko haza abavanga imiziki batandukanye nk'uko no mu bindi byiciro nta gahora gahanze!

Benshi mu mpera z'icyumweru mu bihe bisanzwe usanga basiganwa bashaka aho kwidagadurira, bafata kamwe kaba gaherekejwe n'ibindi bintu birimo umuziki uryoha cyane iyo uhuye n'abamaze kwizihirwa.

Aba-DJ ni abantu b'ingenzi cyane bafasha benshi kuryoherwa no gukomeza gusunika amasaha bumva ari ukwihuta cyane mu buryo bukomeye.

Utubyiniro n'utubari dutandukanye muri Kigali no hanze yayo dukunda kugira ubushyuhe usanga tubifashisha mu kongera icyanga no kutarambirwa ku baba badusohokeyemo.

Umwuga wo kuvanga imiziki ntabwo ukiri uw'abagabo gusa kuko ku Isi yose n'ab'igitsinagore bawuhagurukiye ndetse no mu Rwanda ntibatangwa cyane ko umubare munini usigaye wiganje mu bawukora.

Muri uyu mwaka wa 2024 rero ugeze muri kimwe cya kabiri, hari aba-Djs bagezweho bitewe n'ibikorwa runaka bagaragaramo haba mu bitaramo, mu mikino ikomeye, mu tubari tugezweho n'ahandi henshi.

By'umwihariko muri uru rutonde, InyaRwanda yaguteguriye aba-Djs bagezweho barimo n'abamaze igihe gito muri uyu mwuga ariko bafite ubuhanga budasanzwe.

1. Â Ã‚ Ã‚  DJ Brianne




Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, ari mu bagezweho muri iki gihe muri uyu mwuga. Usibye kuba ari guca impaka mu gususurutsa abari kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR-Inkoranyi, Paul Kagame, DJ Brianne ari mu barambye mu mwuga wo kuvanga imiziki. 

Mu minsi ishize, aherutse gutungura benshi abatirizwa mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

2. Â Ã‚ Ã‚  DJ Sonia




Sonia Kayitesi umaze kwamamara nka DJ Sonia uri mu bakobwa bagezweho i Kigali mu bijyanye no kuvanga imiziki, akomeje kwigaragaza neza mu bitaramo, mu bikorwa byo kwiyamamaza no kuri Televiziyo Rwanda. 

Uretse kuba umuhanga mu kuvanga imiziki mu tubyiniro, DJ Sonia ni umwe mu bakora aka kazi mu kigo cy'igihugu cy'itangazamakuru, akaba akunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hanze y'u Rwanda.

Dj Sonia afite imyaka 25 y'amavuko. Yavutse ku wa 11 Nzeri 1998. Yacuranze ahantu harimo nk'igitaramo cyabaye umwaka ushize cyo gusoza Giants of Africa Festival n'ibindi. Ubu ni umwe mu bavanga imiziki kuri RBA.

3. Â Ã‚ Ã‚  DJ Toxxyk



DJ Toxxyk ari uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda, ni umwe mu bagezweho mu kuvanga imiziki muri uyu mwaka. Mu minsi ishize, aherutse gutanga ibyishimo i Rubavu mu gitaramo yise 'Toxxyk Xperience.' 

4. Â Ã‚ Ã‚  DJ Ira





Iradukunda Grace Divine [DJ Ira], umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki, ni umwe mu bahanga muri uyu mwuga yatangiye mu 2016 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso wamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

DJ Ira ngo yatangiye kwifuza gukora nk'ibya mubyara we akiri muto gusa abo mu muryango baramwangira bamusaba ko yazabyinjiramo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwihugura kuri uyu mwuga akunda, ubu akaba ari umwe mu ba DJs bacuranga mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

5. Â Ã‚ Ã‚  DJ Marnaud



Mugisha Gatera Arnaud [DJ Marnaud] uri mu bakunzwe mu Rwanda mu mwuga wo kuvanga unmuziki afatanya n'ubuhanzi, ni umwe mu bagezweho muri iki gihe ahanini abikesha indirimbo aherutse gushyira hanze yise 'Tuliwawelu (We Outside) iri mu njyana y'Amapiano, ndetse n'indi ijyanye n'amatora yahuriyemo na Massamba Intore na Ruti Joel bise 'Ntimugire Ubwoba.'

Uyu musore wamamaye mu kuvanga umuziki, amaze imyaka itanu ari mu muziki. Yatangiriye ku ndirimbo yise 'Bape' yakoranye n'itsinda rya Active, akomereza ku ndirimbo 'Ribuyu' yahuriyemo na Dj Pius, 'Boku' yakoranye na King James, 'Reka turye' yakoranye na Malaika, 'Mundemere', 'Ibihe byose' na Uncle Austin, 'Bahabe' yakoranye na Bushali n'izindi.

6. Â Ã‚ Ã‚  DJ Higa & DJ Rusam




DJ Higa na Rusam ni itsinda ry'abavanga imiziki rya mbere ry'abakobwa bakora uyu mwuga wo kuvanga imiziki ribayeho mu Rwanda. Bamaze kubaka izina i Kigali kubera kuvanga imiziki ku buryo basigaye bacuranga mu tubari dukomeye kandi bagatumirwa no mu bitaramo bitandukanye i mahanga.

Iri tsinda rigizwe na Higa Sharon ndetse na mugenzi we Rusamaza Nadege, buri wese afite ubwoko bw'umuziki yiyumvamo ari nabyo byatumye bahitamo guhuza imbaraga. Aba bakobwa bamenyekanye mu mwuga wo kubyina, batangiye kwimariramo ibyo kuvanga umuziki mu minsi ishize.

Bahuriye mu ndirimbo 'Aye' na Juno Kizigenza ndetse mu minsi ishize bahuriye mu yitwa 'Shumaka' n'umuhanzi Seyn.

7. Â Ã‚ Ã‚  DJ Crush





Tuyambaze Liliane [DJ Crush] w'imyaka 22 winjiye mu mwuga wo kuvanga umuziki by'umwuga akiyongera ku barimo DJ Ira na DJ Sonia, ari mu bakomeje kugaragarizwa urukundo rwinshi n'abanyabirori kimwe n'abakunzi b'imyidagaduro muri rusange kubera impano ye.

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga muri izi ntangiriro z'umwaka wakomeje kubona amashusho n'amafoto ya DJ Crush acicikana ku mbuga nkoranyambaga abantu bagaragaza ko bishimiye ubuhanga bw'uyu mwari mu kuvanga umuziki.

Ubusanzwe DJ Crush yitwa Tuyambaze Liliane, yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye, avukana n'abana 7 akaba ari uwa 6, yize amashuri abanza muri Morning Star Primary School akomereza icyiciro rusange muri Ecole Secondaire de Gikondo asoreza muri College Sainte Bernard.

8. Â Ã‚ Ã‚  DJ Flixx


Ishimwe Cyomoro Fanny ni umwe mu ba-Djs b'abakobwa bakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nibwo ari gutangira kwigaragaza muri uyu mwuga, ariko akomeje kugaragaza umuhate, urukundo ndetse n'ubuhanga.

Kugeza ubu, acuranga mu bukwe, mu birori bitandukanye ndetse no mu tubari. Mu minsi ishize, yagiye anagaragara kuri televiziyo zitandukanye zirimo na RTV. 



9. Â Ã‚ Ã‚  DJ Clara





Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwimpuhwe Clara. Avuga ko yahisemo kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki cyane ko ari ikintu akunda gukora yishimisha ariko nyuma bikaba byaravuyemo akazi. 

Yatangiye kuvanga imiziki muri Kamena 2022. Amaze gucuranga mu bitaramo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, Uganda,i Bukavu muri RDC na Dubai.

Mu minsi ishize, DJ Clara uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki niwe wasusurukije abitabiriye igitaramo cya 'La caravane du rire'; cyahurije hamwe abakunda guseka n'abakunzi babo.

Uyu mukobwa yize kuvanga imiziki muri Scratch Music Academy. Avuga ko mu micurangire ye akunda 'Amapiano' cyane ariko akaba anakunda gucuranga ibintu byose bitewe n'abanu ari gucurangira.

10.  DJ Fabulous




Shimwa Olivier Fabrice uzwi ku izina rya 'DJ Fabulous' mu myuga y'itangazamakuru no kuvanga imiziki, kuri ubu ari mu bagezweho i Kigali mu kuvanga imiziki mu tubari dukomeye turimo The B Lounge, Wakanda Villa n'ahandi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144663/bari-gutigisa-imijyi-yose-yu-rwanda-aba-djs-10-bagezweho-mu-2024-amafoto-144663.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)