Bayobowe na Anta: Abanyamakuru 5 ba Siporo bazwiho ibihuha ndetse n'ibihuha bagiye batangaza - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gihe cy'isoko ry'igura n'igurisha amakuru y'ibihuha aba menshi cyane ku buryo usanga abafana batangiye gutera imijugujugu abanyamakuru baba babivuze.

Muri iyi nkuru twakoze urutonde rw'abanyamakuru bazwiho gutangaza amakuru bikarangira abaye ibihuha.

Ku mwanya wa Mbere haza umunyamakuru Mucyo Anta Biganiro wa Radio&TV10, uyu aba-Rayon bageze n'aho benda kumukubita kubera amakuru yatangazaga ku ikipe yabo bikatangira abaye ibihuha. Hari n'amakuru avuga ko bamukubise.

Bamwe muri bagenzi be b'abanyamakuru ntibajya bamwita Biganiro nk'uko izina rye riri ahubwo kenshi batebya bamwita Bihuha. Nta nduru ivugira ubusa ku musozi.

Ku mwanya wa Kabiri haraza umunyamakuru Ishimwe Ricard wa Fine Fm, uyu yiyita Umutasi gusa abo bakorana mu Urukiko Rw'ubujurire fntibajya bemera ibyo atangaza. Uyu yigeze gutukana na KNC bapfa amakuru yari yatangaje kuri Gasogi United bikarangira abaye ibihuha.

Mu minsi yashize kandi uyu munyamakuru yaje guhagarikwa kuri Fine FM azira gutangaza igihugu cy'uko Hakizimana Muhadjiri yasinye muri Rayon Sports, gusa yaje kugarurwa mu kazi.

Ku mwanya wa Gatatu haraza umunyamakuru Nkusi Denis uzwi nka Mutangazaji ukora ku Isibo Fm. Uyu na we akunze gutangaza amakuru bikarangira abaye ibihuha.

Mu minsi yashize nibwo yivugiye ko muri APR FC ruri gukinga batunu gusa iyi kipe yabinyomoje ihita igura abakinyi bakomeye cyane ibakuye mu gihugu cy'umupira aricyo Ghana.

Ku mwanya wa Kane turasangaho Kazungu Clever uherutse gutangaza igihuha cy'uko Muhadjiri Hakizimana yasinye muri Rayon Sports.

Nyuma yo gutangaza ayo makuru agasanga ari ibihuha, yasabye imbabazi kuri Radio mu kiganiro Urukiko.

Mureke aba banyamakuru tubasoreze kuri Ndayishimiye Reagan Rugaju wa RBA cyane cyane kuri Radio Rwanda mu Urubuga Rw'imikino.

Uyu mu minsi yashize yatangaje inkuru yabaye igihuha cy'isoko ryo muri iyi mpeshyi ubwo yatangazaga ko APR FC igiye gusinyisha Gervinho.

Reagan kandi yashinjwe ibihuha mu kiganiro live na Mvukiyehe Jevénal wayoboraga ikipe ya Kiyovu Sports.



Source : https://yegob.rw/bayobowe-na-anta-abanyamakuru-5-ba-siporo-bazwiho-ibihuha-ndetse-nibihuha-bagiye-batangaza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)