Bboxx na Total Energies byatangiye gufasha abantu kubona gaz bishyuye mu byiciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yasinyiwe ku Kicaro Gikuru cya Bboxx i Kigali tariki 10 Nyakanga 2024.

Ateganya ko Total Energies isanzwe icuruza ibitanga ingufu izajya itanga gaz naho Bboxx yo igatanga igikoresho kizwi nka 'Smart Cylinder Locking Valve (CLV)' gifasha uwayiguze kwishyura mu byiciro kugira ngo abashe gukomeza kuyikoresha.

Iyo gaz n'ibikoresho byayo byose kongeraho 'Smart Cylinder Locking Valve' bizajya bihabwa umukiliya ubishaka yishyure amafaranga 40% y'agaciro kose andi 60% yishyurwe na nkunganire.

Ibyo umukiliya azajya yishyurira rimwe ariko ntiharimo amafaranga ya gaz kuko yo azajya ayishyura mu byiciro aho mu minsi 30 azajya atanga 780 Rwf buri munsi.

Iminsi 30 nirangira gaz idashize azajya akomeza kuyikoresha kugeza ishizemo ariko kwishyura byo byararangiye. Ibyo bizajya bigenzurwa na ya 'Smart Cylinder Locking Valve' twagereranya na mubazi ishyirwa ahajya agakoresho kazwi nka 'regulateur' ku macupa ya gaze.

Mu gihe hatabayeho kwishyurira igihe muri iyo minsi 30 gukomeza gucana ntibizajya bishoboka.

Umuyobozi w'imishinga no guhanga udushya muri Bboxx, Kamali John yavuze ko ubu buryo bugamije gufasha abatabonera rimwe ubushobozi bwo kugura gaz yo gutekesha cyangwa abagikoresha ibindi bicanwa nk'amakara.

Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Bboxx, Mansoor Hamayun yavuze ko gufasha abantu koroherwa no guteka birokora ubuzima bwa benshi.

Yagize ati 'Kwagurira ibikorwa byacu mu buryo bwo guteka bugezweho ni umwe mu mishinga migari igize intego yacu yo kuzana ibicuruzwa na serivisi nziza ku baturage b'amikoro make. Twishimiye gukorana na Total Energies mu Rwanda.'

Bboxx yatangije 'Smart Cylinder Locking Valve' umwaka ushize n'uburyo ikoresha bwo kwishyura bwa PayGo' kugira ngo bifashe imiryango myinshi kubona uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije.

Iyo tubirebeye mu ishusho ngari dusanga kubona ibikoresho bifasha guteka mu buryo bugezweho bigira uruhare mu kurengera ubuzima bwa benshi'.

Ronan Masseron Uhagarariye Total Energies mu Rwanda we yagize ati 'Binyuze mu bufatanye bwo guhanga udushya turi gushyiraho uburyo bwiza bufasha guteka mu buryo bugezweho mu Rwanda n'ahandi.'

Yakomeje agira ati 'Guhuriza hamwe ikoranabuhanga Bboxx isanganwe n'umuhate wa Total Energies mu gukora mu buryo burambye, birenze gutanga gaz yo gutekesha ahubwo turi kongera imbaraga mu bukungu n'ubuzima bwiza ku bantu babarirwa mu bihumbi'.

Bboxx ni sosiyete mpuzamahanga isakaza ingufu zitangiza ibidukikije ikorera mu Rwanda kuva mu 2013, aho ifite amashami arenga 20 mu Gihugu. Ibikorwa byayo bifasha abaturage bagera kuri miliyoni 3.6 mu bihugu bigera ku icumi ikoreramo haba muri Afurika, Asia n'u Burayi.

Ibikorwa bya Bboxx kandi bihuje neza n'intego 11 muri 17 z'Iterambere Rirambye zashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye.

Ni mu gihe Total Energies yo ari ikigo gicuruza ibicuruzwa binyuranye bitanga ingufu mu bihugu bigera ku 120 ku Isi. Gifite abakozi bagera ku bihumbi 100 bakorera abakiliya bagera kuri miliyoni umunani buri munsi bagana serivisi zacyo zitandukanye ku mashami 1500 gifite hirya no hino ku isi.

Abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano
Isinywa ry'aya maserano ryitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku bigo byombi
Abakozi ba Bboxx bari bitabiriye isinywa ry'aya masezerano
Kamali John yavuze ko ubu bufatanye bugamije gufasha abatabonera rimwe ubushobozi bwo kugura gaze yo gutekesha cyangwa abagikoresha amakara
Smart Cooking Valve ishyirwa kuri ku icupa rya gaz igafasha mu kugenzura uko nyirayo ayikoresha n'uko ayishyura
Ronan Masseron Uhagarariye Total Energies mu Rwanda yavuze ko ubufatanye bw'ibigo byombi burenze gutanga gaze yo gutekesha ahubwo ko ari no kongera imbaraga mu bukungu n'ubuzima bwiza ku bantu benshi
Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze Bboxx, Mansoor Hamayun yavuze ko gufasha abantu koroherwa no guteka birokora ubuzima bwa benshi
Umuyobozi Mukuru wa Bboxx asobanura ku mikorere y'iyi sosiyete



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bboxx-na-total-energies-byatangiye-gufasha-abantu-kubona-gaze-bishyuye-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)