Benshi mu bakinnyi bitabiriye umuhango wo gushyingura Mukonya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo uwahoze ari myugariro wa AS Kigali, Ahoyikuye Jean Paul [Mukonya] yasezeweho bwa nyuna ndetse ahita anashyingurwa.

Iyi nkuru mbi mu muryango mugari wa siporo mu Rwanda yamenyekanye ku wa Gatandatu, tariki 6 Nyakanga 2024.

Mukonya yitabye Imana ubwo yari mu myitozo Mageragere, yaje kugongana n'umunyezamu amira ururimi bagerageza kurugarura biranga ari bwo bahitaga bamutwara kwa muganga.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Kiyovu Sports, yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge kugira ngo yitabweho n'abaganga ariko ntibyakunda kuko yaje guhita yitaba Imana.

Ejo hashize ni bwo yasezeweho bwa nyuma, misa yo kumusabira ikaba yarabereye muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo, hari mbere y'uko ajya gushyingurwa mu irimbi rya Nyamirambo.

Ni umuhango witabiriwe n'ubuyobozi bwa AS Kigali, abakinnyi bakinanye n'abandi bose muri rusange nka Jacques Tuyisenge, Itangishaka Blaise, Bishira Latif, Nyarugabo Moise, Akayezu Jean Bosco, Kalisa Rashid n'abandi.

Mukonya yashyinguwe
Nyarugabo Mise na Jacques Tuyisenge bari bahari
Kapiteni wa AS Kigali, Bishira Latif
Umuganga wa AS Kigali, Arsene (wambaye ingofero) na Ayubu ushinzwe ibikoresho muri AS Kigali
Akayezu Jean Paul bakinanaga muri AS Kigali na Kalisa Rashid bari baje kumusezeraho bwa nyuma
Kwizera Janvier Rihungu na Itangishaka Blaise na bo bari bahari



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/benshi-mu-bakinnyi-bitabiriye-umuhango-wo-gushyingura-mukonya-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)