'Premier Betting' yahagaritswe gukorera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa IGIHE ifitite Kopi yandikiwe Umuyobozi w'iki kigo, igaragaza ko icyemezo cyacyo cyo gukorera mu Rwanda nk'ikigo gikora ibijyanye no gutega binyuze kuri internet cyarangiye ariko ubusabe bwo kucyongera ntibwemerwe.

Mu ibaruwa iki kigo cyari gisigaye kitwa Solidaire Rwanda Ltd, cyandikiwe na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yanasinyweho na Minisitiri Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, igaragaza ko, kitongerewe uruhushya rwo gukomeza gukora ibikorwa by'imikino y'amahirwe.

Iyi baruwa igaragaza ko iki kigo cyasabye guhera mu 2022 kongererwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda ibikorwa by'imikino y'amahirwe binyuze kuri internet.

Cyari cyasabye MINICOM uruhushya mu mwaka ushize ndetse icyo gihe cyari gifite uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byo gutega kugeza icyemezo ntakuka ku busabe bwacyo gifashwe.

Mu ibaruwa iki kigo cyandikiwe mu kwezi gushize, igaragaza ko ubu busabe butigeze bwemerwa ndetse kikaba kitemerewe gukomeza ibikorwa byacyo.

Hari aho ibaruwa igira iti 'Nyuma yo gusuzuma dosiye zisaba uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, turashaka kubamenyesha ko ubusabe bwo kuvugurura uruhushya rwo gukora ibijyanye no gutega hifashishijwe internet mutarwemerewe.''

'Kubera iyo mpamvu, uburenganzira bwo gukomeza ibikorwa byo gutega bwatanzwe mu ibaruwa yavuzwe haruguru bivanyweho. Murasabwa rero guhagarika ibikorwa mu buryo bwihuse.''

Iki kigo nacyo giheruka kwandikira abari basanzwe bakigana ko kitagikorera mu Rwanda, bityo abari bafite amafaranga yabo kuri konti zacyo bayabikuza mu maguru mashya.

Premier Betting yafunze imiryango mu Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/premier-betting-yahagaritswe-gukorera-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)