Biden ashobora kwemera guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza mu minsi ya vuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musaza uri guhangana na Covid-19, ari mu bihe bigoye cyane nyuma y'uko agaragaje imbaraga nke z'umubiri kubera imyaka imaze kuba 81, hakiyongeraho na Covid-19 amaze kurwara ku nshuro ya gatatu.

Ibi byatumye bamwe mu bamushyigikiye bagatangira kwisubira, barimo nk'inshuti ze za hafi nka Nancy Pelosi wahoze ayobora Inteko ya Amerika.

The New York Times ivuga ko Biden wabanje kwinangira, kuri ubu ashobora kuba atangiye kumva ko adafite amahirwe yo kuzatsinda Donald Trump wamaze kwemezwa nk'uzahagararira Ishyaka ry'Aba-Républicains, cyane cyane nyuma y'ikiganiro mpaka baherutse kugirana akitwara nabi cyane.

Biden yabanje kwanga icyifuzo cyo kwegura akemera ko ataziyamamaza, aho yanageze ubwo yandikira Aba-Démocrates bari mu Nteko abizeza ko azakomeza ibikorwa byo kwiyamamaza, akanabiyama gukomeza kugaruka ku kibazo cy'imyaka ye ndetse n'ubushobozi bw'ubwonko bwe, nka zimwe mu ngingo zikomeje kumutesha amahirwe.

Ibi ariko ntacyo byahinduye kuko n'ubundi uyu mugabo yakomeje kubura amaboko mu Ishyaka rye nyuma y'uko abarihagarariye mu Nteko bakomeje kumusaba kwegura, ibi kandi bikanaba ku basanzwe batera inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza by'iri Shyaka.

Amakuru avuga ko mu gihe Biden yakwemera guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza, Kamala Harris usanzwe ari Visi Perezida wa Amerika ashobora guhita amusimbura.

Joe Biden akomeje ari mu mazi abira kubera izabukuru



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biden-ashobora-kwemera-guhagarika-ibikorwa-byo-kwiyamamaza-mu-minsi-ya-vuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)