Ibi birori byahuje ibihumbi by'Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Ingabo z'u Rwanda (RDF) zavuze ko uyu munsi ari 'Umwanya wo kuzirikana umurava n'ubwitange byaranze ababohoye u Rwanda, no kwishimira ibyagezweho, dufata n'ingamba zo gukomeza urugendo rw'iterambere mu cyerekezo cy'Igihugu cya 2050.'
Sitade Amahoro yongerewe ubushobozi bw'abantu yakira, bava ku 25.000 bagera ku 45.000. Ubu iyi sitade yemerewe kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Kagame, kuwa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024.
Imbere y'ibihumbi by'abantu, abarimo Senderi Hit, Knowless, Ruti Joel, Alyn Sano, ndetse n'Itorero Urukerereza, basusurukije abantu mu ndirimbo zinyuranye mu birori byo #Kwibohora30.
Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze zirimo nka 'Twaribohoye' na 'Nzabivuga'. Ni mu gihe Ruti Joel yaririmbye indirimbo zirimo 'Igikobwa', 'Ntimugire Ubwoba' yakoranye na Massamba Intore na Dj Marnaud.
Mu bandi bataramiye abantu muri ibi birori bikomeye mu mateka y'u Rwanda, harimo itsinda ry'ababyinnyi ryari riyobowe na Titi Brown, bagaragaje imbyino zishushanya imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Senderi Hit wabimburiye bagenzi be, yabwiye InyaRwanda ko atewe ishema no kuba ari we muhanzi wa mbere wataramiye muri Sitade.Â
Ati 'Ubu ni njye muhanzi wabimburiye abandi gufungura bwa mbere Sitade Amahoro ivuguruye. Ni amateka kuri njye. Ndishimye cyane kandi nishimiye uko Abanyarwanda banyakiriye barenga ibihumbi 45, ndishimye. Ubu ni njye 'Rubimburirabahanzi'.'
Muri ibi birori byo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 30, Perezida Kagame yashimye ingabo z'u Rwanda zabohoye u Rwanda. Avuga ko mu myaka 30 ishize Sitade Amahoro yabaye ubuhungiro bwa benshi, ndetse benshi barokowe n'Ingabo z'u Rwanda.
Ati 'Ku wa 4 Nyakanga, turashimira ababohoye u Rwanda ndetse turazirikana abatanze ubuzima bwabo. Ingabo zacu n'abashinzwe umutekano ni igihamya cy'Ubumwe n'Amahoro.'
Umukuru w'Igihugu yanashimiye Ingabo z'u Rwanda zakoze ibishoboka byose zigafata abaturage zitarobanuye, avuga ko ari igihango bafitanye. Ati 'Iri sezerano ry'icyizere, twita igihango, ni umusingi Igihugu cyacu cyongeye kubakirwaho.''
Yasobanuye ko u Rwanda rwifuza kubana neza na buri wese mu mahoro. "Ahakenewe ibikorwa bya kimuntu, u Rwanda ntiruzahabura ariko igisubizo nyakuri ku bibazo byugarije ikiremwamuntu ni ugukemura impamvu muzi z'ikibazo cya politiki."
Perezida Kagame yavuze ko "Kwibohora ntibyahatirwa abantu ku ngufu cyangwa kubatera ubwoba. Bigirwamo uruhare n'amahitamo buri muturage akora n'umutimanama we."
Akomeza agira ati 'Politiki ntikiri igikoresho cyo guheza cyangwa guhemukirana hagati y'abantu. Twubaha Guverinoma yacu ariko ntituyitinya kuko ikorera twese nta kuvangura.'
Senderi Hit umenyereye mu ndirimbo zigaruka ku burere-mboneragihugu yabimburiye bagenzi be gutaramira muri Sitade Amahoro
Umuhanzikazi Butera Knowless yaririmbiye ibihumbi by'abantu bari bakoraniye muri Sitade Amahoro mu kwizihiza #Kwibohora30
Ruti Joel yisunze indirimbo ze zirimo 'Igikobwa' atanga ibyishimo ku Banyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bari bakoraniye muri Sitade Amahoro
Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda ko umutekano uzakomeza gusigasirwa. Ati 'Igihugu cyacu kiratekanye kandi kizakomeza gutekana uko byagenda kose'
Perezida Kagame yavuze ko 'kwibohora nyako ari igihe imbunda zicecetse'
Perezida Kagame yavuze ko 'Agaciro Abanyarwanda bafite, kari muri twe'Â
Itsinda ry'abarimo Titi Brown ryasusurukije ibihumbi by'abantu mu mbyino zinyuranyeÂ
Itorero ry'Igihugu 'Urukerereza' ryasusurukije abari bakoraniye muri Sitade Amahoro
Byari ibirori bikomeye mu kwizihiza Umunsi mukuru wo #Kwibohora30
UMVA INDIRIMBO "TWARIBOHOYE OG" YA SENDERI HIT