Bruce Melodie yasabiye umugisha The Ben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko yanyuzwe n'uburyo The Ben yasangije abamukurikira indirimbo ye nshya 'Sowe' agaragaza ko ari igikorwa cy'urukundo yakoze amusabira umugisha ku Mana.

Ejo hashize ku wa 23 Nyakanga 2024, nibwo The Ben yatunguranye asangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho yumvikanamo indirimbo 'Sowe' ya Bruce Melodie, ibintu byatunguye benshi cyane ko bivugwa ko aba bahanzi badacana uwaka.

Ni amashusho yakiriwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye atangira kuvugusha benshi, bamwe batangira kwibaza impamvu Bruce Melodie atigeze agaraza ko yayabonye nibura ngo abe yatera Comment ashimira The Ben.

Ubwo Bruce Melodie yari mu kiganiro Versus cyo kuri Televiziyo Rwanda yabajijwe uko yakiriye kuba umuhanzi The Ben yasangije abakunzi be indirimbo ye akanagaragaza ko ari nziza, asubiza avuga ko yabyakiriye neza amusabira umugisha ku Mana.

Yagize ati "Nabyakirirye neza kuba yashyize indirimbo yanjye muri video ye akabisesekaza ku mbuga nkoranyambaga, ni urukundo yagaragaje kandi Imana imuhe umugisha."

Yakomeje agira ati "Nabyakiriye neza kubera ko The Ben ntabwo yigeze avuga ko adakunda umuziki wanjye. Umuziki se ugira imbago? Iyo ukugeze mu mutima indirimbo ukumva uyikunze, ukaba ufite imbuga nkoranyambaga wifunguriye ushobora gukora ibyo aribyo byose."

"The Ben si umuntu usanzwe, The Ben ni imuhanzi mugenzi wanjye yewe rimwe na rimwe abantu bajya bakuririzaho ibintu byinshi, ubwo nizere ko abibaza ibipfuye n'ababitekerezaga nabi babonye ibisubizo nta muntu uvuze."

Aha Bruce Melodie yahise abazwa niba haba hari urwango hagati ye na The Ben nk'uko bivugwa, ahamya ko ntarwo.

Ati "Oya ntarwo ntan'urwigeze ruhaba."

Yakomeje agaragaza ko byose biterwa n'imitekereze y'abafana babo yemeza ko The Ben ari umuhanzi w'umuhanga kandi yubaha.

Ati "Rero ukuyeho ibyo abantu batekereza, njyewe ibyo ntekereza The Ben ni umuhanzi w'umuhanga kandi mpora mbivuga, ndanamwubaha kuko ni mukuru wacu yadutanze mu muziki."

Bruce Melodie yakomeje avuga ko igikorwa The Ben yakoze cyo gusangiza abakunzi be indirimbo 'Sowe' ari igikorwa cyiza umuhanzi mukuru akwiye gukora ariko ntibibe ku itegeko.

Bruce Melodie yashimiye The Ben

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasabiye-umugisha-the-ben

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)