Bruce Melodie yasohoye indirimbo yashoyemo arenga miliyoni 50 (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Sowe' yari itegerejwe na benshi nyuma y'igihe ayiteguza, ikaba yaratwaye arenga million 50 mu ikorwa ryayo.

Ni indirimbo ifite umwihariko wo kuba yaratunganyijwe n'abanya-Nigeria bafite amazina akomeye haba mu buryo bw'amajwi ndetse n'amashusho.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Saxbarrister uri mubagezweho muri Nigeria akaba umuhanga mu gucuranga 'Saxophone', mu gihe amashusho yayo yayobowe na Perliks umuhanga mu byo gutunganya amashusho akaba asanzwe akorana n'abahanzi bo muri iki gihugu barimo Rema, Burna Boy, Asake, Johnny Drille n'abandi.

Amakuru avuga ko iyi ndirimbo yashowemo arenga Miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, cyane ko iyi ndirimbo yakorewe muri Nigeria igakorwaho n'abafite amazina akomeye.

Si ibyo gusa kuko muri iyi ndirimbo hagaragaramo amashusho agaragaza Bruce Melodie agonga pharmacy agiye kwiba imiti, ibi bikaba byarabaye byanyabyo mu ifatwa ry'aya mashusho aho bubatse Pharmacy ndetse bagashyiramo imiti hanyuma Bruce Melodie akaza akayigonga igasenyuka.

Indirimbo 'Sowe' nimwe mu zigize Album ya Bruce Melodie yise 'Colorful generation' izajya hanze muri uyu mwaka.

RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasohoye-indirimbo-yashoyemo-arenga-miliyoni-50-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)