BSC yifatanyije n'u Rwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kigo kivuga ko u Rwanda rufite umuhate ugaragara mu kubaka iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga. Muri uwo mujyo BSC ishingiye kuri gahunda za Leta zo kuzamura ikoranabuhanga yabashije guhanga udushya mu gukemura ibibazo bihari ndetse no gufasha abantu gutera imbere.

Ibi byafashije mu kuziba icyuho mu by'ikoranabuhanga cyari mu mikoranire y'inzego zitandukanye binyuze mu gutanga internet yihuta ndetse n'izindi serivise z'ikoranabuhanga zinoze.

Zimwe mu ngero z'umusanzu w'iki kigo mu gutanga internet nziza harimo kwiga mu buryo bw'iya kure, kubona serivise z'ubuvuzi mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse no mu gutanga serivise za Leta binyuze kuri internet nko ku rubuga rwa Irembo.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa BSC, Kayinamura N.Gilbert, mu kwifuriza Abanyarwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora yavuze ko ikigo ayoboye gitewe ishema no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ikoranabuhanga rihindura imibereho y'abantu.

Yagize ati 'Mu myaka mirongo itatu ishize, u Rwanda rwabaye icyitegererezo mu kuzahuka no kwihuta mu iterambere. Muri BSC dutewe ishema no kugira uruhare muri iri iterambere ry'Igihugu ryihuta. Kuri uyu munsi wo Kwibohora, turongera gushimangira inkingi zacu z'ibanze ari zo guhanga udushya, gushyira umukiliya ku isonga no gushyigikira iterambere rirambye'.

Yakomeje ati 'Turashimangira kandi ubufatanye bwacu mu gufasha abantu kubona amahirwe mashya binyuze gukwirakwiza internet yihuta ndetse n'izindi serivise z'ikoranabuhanga rigezweho. Dufatanye gutera imbere twubake ahazaza h'ikoranabuhanga rihindura ubuzima n'imibereho y'umuryango mugari'.

Ubuyobozi bwa BSC bwasoje buvuga ko Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 kuri iki kigo ushimangira ko urugendo rwo kwibohora rukomeje mu kudaheranwa ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga rihuriweho kandi riganisha ku hazaza heza.

Ubuyobozi bwa BSC bwifatanyije n'Abanyarwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Kayinamura N.Gilbert, mu kwifuriza Abanyarwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora yavuze ko ikigo ayoboye gitewe ishema no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ikoranabuhanga rihindura imibereho y'abantu
BSC ifasha abanyeshuri kwiga mu buryo bw'iyakure



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bsc-yifatanyije-n-u-rwanda-kwizihiza-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)