Bugesera: Bagaragaje impamvu bashingiraho bashyigikira FPR-Inkotanyi na Paul Kagame - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024 ubwo bahuriraga kuri Sitade y'aka Karere mu kwamamaza Abakandida-Depite b'umuryango FPR-Inkotanyi, ndetse n'Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ukuriye ibikorwa byo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu Karere ka Bugesera, Mukarugwiza Annonciata, yavuze ko Akarere ka Bugesera kahoze ari Akarere gasa n'akahejwe aho katagiraga ibikorwa remezo bigezweho, ariko kuri ubu ibikorwa byivugira.

Ati 'Kari Akarere kahejwe, kari Akarere gafite amateka mabi, ukoherejwemo ntabyemere. Ubu rero ni Bugesera y'ubuzima kuri buri wese. Ni Akarere kifuzwa na buri umwe, Perezida Kagame yaduhinduriye amateka, ubu buri muturage wese afite uburenganzira nk'undi munyarwanda wese.

Mugabo Wellars utuye mu Mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Cyugaro mu Murenge wa Ntarama, yabwiye IGIHE ko zimwe mu mpamvu zituma azatora Perezida Kagame ari uko yamukuye mu rufunzo, agatuma amenya gusoma no kwandika yari yarambuwe na Leta mbi.

Ati 'Ndamushimira ko yankuye mu rufunzo, ubu nsigaye ngenda igihugu cyose ntakwishisha ngo ndakwa ibyangombwa. Ikindi nshingiraho gituma nzatora FPR-Inkotanyi ni uko imiyoborere myiza yayo yatumye menya gusoma no kwandika, kuri Leta mbi zabanje nakuwe mu ishuri ngo ni uko ndi Umututsi.'

Karangwa Emely umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Nyamata yavuze ko we impamvu azashingiraho atora FPR-Inkotanyi ari uko mu gihugu hose hari umutekano no kwishyira ukizana kwa buri muntu wese.

Ati 'Ubu twe twarize, amashuri yageze ahantu hose mu gihugu, dufite umutekano, tujya twumva ukuntu ababyeyi bacu babayeho mbere bamwe bicwa bazizwa uko baremwe, abandi bagasahurwa ukumva ni ibintu biteye ubwoba. Ubu rero turishimira ko twe twavukiye mu gihugu kirimo amahoro, turifuza ko ayo mahoro akomeza kubaho tukazabigiramo uruhare dutora FPR-Inkotanyi.'

Abakandida-depite batatu biyamamaje uyu munsi mu Bugesera barimo Uwitije Clementine, Mukandanga Speciose na Rutayisire Jackson, buri umwe wese yagiye ahabwa umwanya akabwira abaturage ko bakwiriye gutora FPR-Inkotanyi kugira ngo ibyagezweho bikomeze bibungwabungwe hanubakwe ibishya mu gihe kiri imbere.

Biteganyijwe ko tariki ya 6 Nyakanga 2024 ari bwo mu Karere ka Bugesera bazakira Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi uzaba uje kuhiyamamariza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, azahurira n'abanyamuryango Kindama mu Murenge wa Ruhuha.

Bashimiye FPR Inkotanyi ibyo imaze kubagezaho
Ibyishimo byari byose ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bugesera
Bateraniye muri stade ya Bugesera
Abakandida Depite ba FPR-Inkotanyi basabye abanyamuryango bo mu Bugesera kuzakomeza kugirira icyizere uyu muryango bakabyerekana bawutora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bagaragaje-impamvu-bashingiraho-bashyigikira-fpr-inkotanyi-na-paul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)